Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeUwahoze ari Perezida wa kimwe mu bihugu bya SADC yarusimbutse ubwo yari...

Uwahoze ari Perezida wa kimwe mu bihugu bya SADC yarusimbutse ubwo yari agiye kwiyamamaza

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yakoze impanuka y’imodoka, gusa ararusimbuka. 

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Afurika y’Epfo biravuga ko uyu mukambwe yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Nkandla yerekeza eShowe mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu bikorwa byo kwiyamamaza. 

Amakuru avuga ko imodoka yarimo yagonzwe n’indi modoka, gusa abamwegereye bavuga ko ntacyo yigeze aba. 

Jacob Zuma yakoze impanuka nyuma y’amasaha make Komisiyo y’amatora muri Afurika y’Epfo imukumiriye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka. 

Ni nyuma y’iminsi micye kandi Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (Africa National Congress ANC) ryirukanye Jacob Zuma, nyuma y’ibyumweru agaragaza ko ashyigikiye irindi shyaka mbere y’amatora rusange y’uyu mwaka. 

Aljazeera yatangaje ko, ku mugoroba wo ku wa 29 Mutarama 2024, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka ANC, Fikile Mbalula yavuze ko Zuma ndetse n’abandi, imyitwarire yabo inyuranyije n’indangagaciro n’amahame by’ishyaka ko ikiza ari uko bakurwa mu ishyaka ryabo rya ANC. 

Iki cyemezo cyari gitegerejwe na benshi, bamwe batangiye kugifata nko gucikamo ibice ndetse n’ikimenyetso cy’amacakubiri mbere y’amatora rusange, ndetse bikaba byatangiye guteza impungenge ko ANC ishobobora kuzatsindwa. 

Gusa raporo y’amakuru yo muri Afurika y’Epfo yerekana ko, Zuma afite amasaha 48 yo gusubiza kuri iki cyemezo yafatiwe cyo kumuhagarika. 

Mu Kuboza umwaka ushize, Zuma yatangaje ko ashobora kuziyamamariza mu ishyaka rishya ryitwa uMkhonto We Sizwe (MK). 

Nyuma yo kubonana na komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu, yitabiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa, Mbulula yagize ati: “Ishyirwaho ry’ishyaka rya MK ntabwo ari impanuka.” 

Yongeyeho ko Zuma ari kugerageza nkana gukoresha amateka n’ishema by’urugamba kugira ngo bizere ko ari gahunda igamije kurwanya ruswa.” 

Jacob Zuma yabaye Perezida wa kane wa Afurika y’Epfo binyuze mu nzira ya demokarasi, kuva mu 2009 kugeza 2018 aho yari n’umuyobozi mukuru w’ishyaka ANC. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights