Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeUwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo yatangaje ko atumva impamvu ingabo...

Uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo yatangaje ko atumva impamvu ingabo z’igihugu cye ziri gupfira muri Congo anavuga ko impamvu M23 irwanira zumvikana

Uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo, Thabo Mbeki, ntiyumva impamvu ingabo z’i gihugu cye ziri gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zagiye gufasha FARDC kurwana na M23. 

Thabo Mbeki yagaye umwanzuro igihugu cye cyafashe hamwe n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhangana na M23. 

Thabo Mbeki yabitangaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Television ya SABC, nyuma y’umunsi umwe igisirikare cya Afrika y’Epfo gitangaje ko babiri mu ngabo zacyo boherejwe muri RDC bishwe n’igisasu cyatewe mu birindiro byabo, mu gihe abandi batatu bakomeretse. 

Thabo Mbeki yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizakemurwa n’ibiganiro bya politike aho kuba igisubizo cya gisirikare. 

Yagize ati: “Igisubizo cya kiriya kibazo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, ni icya politiki giterwa n’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kwemera ko abaturage bose ba RDC ari abenegihugu. Ni inshingano z’ubutegetsi bwa RDC kurinda abaturage bose.” 

Thabo Mbeki kandi yavuze ko impamvu M23 irwanira zumvikana, bityo ko icyangombwa ari ugushakira ibisubizo izo mpamvu. 

Ati: “M23 uwaba ayiri inyuma wese ariko impamvu zayo ni ingenzi cyane kuko hari igice cy’abaturage ba Congo badafite kirengera guhera mu bihe bya kera kuri Mobutu wavuze ko Abanyamulenge atari abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda.” 

Uyu muyobozi yashimangiye ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo igomba gushyira imbere ari ukwirinda kuvangura abaturage bose bari ku butaka bwayo, kuko imipaka ibihugu bya Afrika bifite yose nta ruhare Abanyafurika bagize mu kuyishyiraho. 

Ati: “Imipaka yashyizweho n’abakoloni, ibyo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe wemeje guhera ushingwa ko imipaka iguma uko imeze bityo abisanze mu gice cya RDC bakaba ab’aho bisanze, kandi bakarindwa na Guverinema ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” 

Si ubwambere Thabo Mbeki agaragaza ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyakemuka byoroshye, mu gihe RDC yayoboka inzira y’ibiganiro aho gushyira imbere intambara. 

Gusa n’ubwo M23 irwana n’ingabo nyinshi z’amahanga harimo iza Afrika y’Epfo, Malawi, u Burundi n’iza Tanzania ntibiyibuza kubarusha imbaraga, ndetse ikaba inakomeje kubirukana isatira gufata ibindi bice bikomeye byo mu Burasirazuba bwa RDC. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights