Colonel Innocent Kaina, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23, yamaze gushinga umutwe mushya urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu mutwe yise ‘Coalition Nationale Pour la Libération du Congo’ (CNLC) ufite igisirikare cyawo cyitwa Forces Nationale pour Liberation du Congo (FNLC), kikaba kiyobowe na Colonel Kaina ubwe.
Mu 2012, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma n’utundi duce tw’u Burasirazuba bwa RDC, Colonel Kaina yari umwe mu bayobozi bayo bakomeye.
Nyuma yo kwirukanwa muri Goma mu 2013 n’ingabo zirimo iza SADC na MONUSCO, yahungiye muri Uganda.
Igihe M23 yongeye kubura imirwano mu 2021, Kaina ntiyiyunze na bagenzi be, bitewe no kutumvikana na Général-Major Sultani Makenga.
Nubwo atongeye kwifatanya na M23, Kaina yigeze gutangaza ko hari abana be barwana muri uwo mutwe.
Gusa kuri ubu, yahisemo gutangiza umutwe mushya nawo ugamije guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.
Itangazo ryasohowe ku wa 30 Werurwe 2025 ryemeza ko Kaina ari we Mugaba Mukuru w’ingabo za FNLC, mu gihe Major Kasereka André ari umuvugizi w’uyu mutwe.
Itangazo ry’uyu mutwe rivuga ko ufite icyicaro mu gace ka Aveba, mu Ntara ya Ituri.
Mu mpamvu zitangwa zatumye bagira uruhare mu bushorishori bwa politiki y’intambara, harimo imyitwarire mibi ya Leta ya Kinshasa irangwa na ruswa, icyenewabo, itoteza, itabwa muri yombi ry’abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko.
Kaina n’abo bafatanyije bashimangira ko intego yabo ari uguharanira uburenganzira bw’abanye-Congo, bagahabwa serivisi mu cyubahiro no kwegerezwa imiyoborere myiza.
Bavuga ko ubutegetsi bwa RDC bugomba kuvaho kugira ngo abaturage bahabwe ubuyobozi butanga icyizere.
Gushingwa k’uyu mutwe byabaye nyuma y’iminsi mike Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’abana bato mu ntambara yo muri Ituri, ashinze undi mutwe witwa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), nawo ufite intego yo guhirika Leta ya Kinshasa.
Ibi byerekana uko intambara y’ubutita mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera.
Mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice binini birimo Goma na Bukavu, CNLC ya Kaina nayo igaragaje ko itazigera yicara idakora.
Ibi bishobora kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe myinshi ikomeje gutera Leta ya Kinshasa ingorane mu kuyobora igihugu mu mahoro.
Ikibazo cy’intambara n’imitwe yitwaje intwaro muri RDC gikomeje kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse no ku muryango mpuzamahanga ushaka gukemura ibibazo by’umutekano muri aka karere.