Thursday, March 13, 2025
Thursday, March 13, 2025
spot_img
HomePolitikeUwahaye Tshisekedi ubufasha bukomeye yamuhindukiranye ashinga undi mutwe mushya w’Inyeshyamba ugamije kumuhirika...

Uwahaye Tshisekedi ubufasha bukomeye yamuhindukiranye ashinga undi mutwe mushya w’Inyeshyamba ugamije kumuhirika ku butegetsi.

Nyuma y’imyaka myinshi aharanira kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thomas Lubanga Dylo yongeye kugaragara mu bikorwa by’inyeshyamba muri Ituri, RDC. 

Ni nyuma yo gushinga umutwe witwaje intwaro mushya witwa Force pour la Révolution Populaire (FRP). 

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka rya politiki Convention pour la Révolution Populaire (CRP). 

Lubanga, wigeze kuyobora umutwe w’inyeshyamba wa Union des Patriotes Congolais (UPC) n’ingabo zawo za Forces Patriotiques pour la Libération du Congo (FPLC), yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ibyaha byo kwinjiza abana ku rugamba. 

Uyu mugabo yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 mu 2012. Nyuma yo kurangiza igifungo cye, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamufunze by’igihe gito, ariko aza kurekurwa muri Werurwe 2020. 

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Charles Kakani, umwungirije muri CRP, yemeje ko bo n’abandi bayobozi ba CRP bashinze umutwe w’ingabo za FRP.  

Yagize ati: “Twafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yananiwe gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.” 

Kakani kandi yatangaje ko tariki ya 4 Werurwe 2025, we na Lubanga hamwe n’abayobozi ba CRP bahuriye i Kampala na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani.  

Intego yari ukubasobanurira impamvu yatumye bafata intwaro, mu gihe aya matorero afite gahunda yo kuganira n’abantu bose bashobora kugira uruhare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC mu ntara ya Ituri, Lt Jules Ngongo, yavuze ko amakuru y’ubutasi yagaragaje ko Lubanga amaze igihe ashaka abarwanyi mu mitwe irimo Zaire, ndetse bikekwa ko yari yahunze.  

Yagize ati: “Ubu turabona neza ko Lubanga atigeze ahinduka. Yongeye kuba ikibazo ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” 

Raporo y’igisirikare cya RDC igaragaza abayobozi bakuru ba CRP n’umutwe wa FRP uko bakurikirana: 

Thomas Lubanga Dylo – Umuyobozi Mukuru, Charles Kakani – Umwungirije, Ibrahim Tabani – Umunyamabanga Mukuru, Jokaba Lambi – Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Wedhunga Nyara – Ushinzwe Imari. 

Muri aba bayobozi harimo; Erick Kahigwa – Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, David Unyertho – Umuvugizi ndetse na Dr. Tungulo – Ushinzwe Ubukangurambaga 

Iki gikorwa gishya cya Lubanga kije mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro myinshi irimo CODECO, ADF, M23, Mai-Mai n’indi, yose ihanganye n’ingabo za Leta (FARDC).  

Guverinoma ya Repubuloka Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja ibihugu bituranyi nk’u Rwanda gushyigikira imwe muri iyo mitwe, cyane cyane M23, mu gihe u Rwanda rwo rubihakana rugashinja RDC gukorana na FDLR. 

Bamwe mu basesenguzi bemeza ko FRP izongera ibibazo by’umutekano muke mu Ituri, aho Lubanga yari asanzwe afite ingufu za politiki. Nyamara, abandi bavuga ko igitekerezo cye gishobora gukurura abashaka impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igisirikare cyayo bavuga ko bazakomeza guhangana n’imitwe yose yitwaje intwaro, kandi bakomeje gutegura ibitero byo kurandura ibikorwa bya FRP. 

Kugaruka kwa Lubanga muri politiki na gisirikare bikomeje guteza impaka. Ese ni intambara nshya mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa ni uburyo bushya bwo guhatira Leta gushaka ibisubizo? Igihe kizagaragaza uko bizagenda. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights