Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeUvira: Igitero simusiga cyagabwe na FARDC na Wazalendo ku manywa y’ihangu cyahitanye...

Uvira: Igitero simusiga cyagabwe na FARDC na Wazalendo ku manywa y’ihangu cyahitanye babiri kinakomeretsa benshi.

Umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo wongeye kuba isibaniro ry’amaraso nyuma y’uko abantu babiri bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Karmeli, ahazwi kandi nka Talatala, aband benshi bagakomereka bikabije mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amakuru atangazwa n’abaturage bo muri aka gace, ndetse n’uwabibonye n’amaso ye ariko utifuje ko amazina ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano, yemeza ko abishe abo baturage ari abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).  

Ati: “Ni igikorwa cyabereye i Karmeli. Abantu bitwaje intwaro barashe abasivili babiri, undi baramukomeretsa bikomeye. Ababikoze ni Wazalendo bafatanyije na FARDC.” 

Abishwe bose ngo bari abaturage basanzwe bo mu bwoko bw’Abavila, ubusanzwe bubarizwa cyane muri ako gace. 

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa undi muturage wo mu bwoko bw’Abafulero, witwa Kinyungu Sangephar, nawe arashwe agapfa mu gace ka Mulongwe, naho muri Uvira. Icyo gihe, nabwo byashinjwe abarwanyi ba Wazalendo. 

Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bimaze gufata intera mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.  

Umujyi wa Uvira by’umwihariko, umaze kumenyerwa n’abawutuye nk’ahantu hatakibarizwa umwuka w’amahoro. 

Abasesenguzi bavuga ko umutekano muri uyu mujyi waje gusubira inyuma bikabije nyuma y’uko M23 ifashe imijyi ya Bukavu na Kamanyola, bigatuma ingabo nyinshi z’impande zitandukanye zirimo FARDC, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi zihungira mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo.  

Izi ngabo zitandukanye ziri gufatanya mu kurwanya M23, ariko abaturage bavuga ko zibangamiye imibereho yabo ya buri munsi aho ziba zigenzura akarere. 

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ubu abantu baricwa umunsi ku wundi. Twabuze icyizere mu buyobozi.” 

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje kwemeza ko irwanira kugarura ituze, abaturage bo barasaba amahanga kudakomeza kurebera, ahubwo bagahagurukira guhashya ubwicanyi buhoraho bukorerwa abasivili. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe