Joe Biden; Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, yasabye Iran kudatera Israel nyuma y’uko bikomeje kuvugwa ko intambara ishobora kurota.
Biden yavuze ko yiteguye ko Iran yatera Israel “mu gihe cya vuba gishoboka”, kubera ko bikomeje gusakubwa ko Iran yakwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abasirikare bayo bakuru muri Syria.
Israel ntiyigeze yigamba icyo gitero cyagabwe kuri Ambasade ya Iran muri Syria, cyakora benshi bakeka ko ari Israel yakigabye. Abayobozi bo muri America babwiye CBS News, ko igitero kuri Israel cyegereje.
Israel ivuga ko yiteguye kwirwanaho haba ari uburyo bwo kuburizamo igitero cyangwa nay o kugaba ibitero. Perezida Joe yaburiye Iran kutagaba icyo gitero.
Ati “Musigeho. Twiyemeje kurinda umutekano wa Israel. Tuzafasha Israel. Tuzafasha Israel kwirwanaho, ntabwo Iran izatsinda.”