Umuyobozi w’Inzu y’Imideli ya Moshions, Turahirwa Moses, yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, icyaha asanzwe yarigeze gukurikiranywaho mu mwaka wa 2023.
Nk’uko byemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, yagaragaje ko ibi byemejwe n’ibipimo byafashwe na Rwanda Forensic Institute (RFI).
Yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI.”
Iperereza riracyakomeje ariko kugeza ubu, amakuru yemeza ko ibiyobyabwenge byasanzwe mu mubiri wa Turahirwa bifite ingano iri hejuru cyane, ikaba ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko ibyo akora biherutse kunengwa n’abantu batandukanye, byaba bifitanye isano n’ingaruka z’ibi biyobyabwenge.
Dr. Murangira yagize ati: “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
Ibi bibaye nyuma y’uko mu 2023, Turahirwa yari yakurikiranyweho icyaha cyisa n’iki. Icyo gihe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamurekuye by’agateganyo nyuma yo gufatwa agashyikirizwa ubutabera. N’ubwo icyo gihe byari byaragize impaka ndende mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibwiraga ko ibyo bimuvuzeho byarangiye.
Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwashoboye gukora izina rikomeye mu ruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.
Inzu ye y’imideli ya Moshions yamenyekanye cyane kubera uburyo yinjije umwimerere nyarwanda mu myambarire y’iki gihe, anahesha isura nshya ubuhanzi bw’abambika.
Ariko uko yagiye yitwara mu ruhame, harimo amagambo akakaye yagiye avuga, amafoto yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga, n’imyitwarire bamwe bavuga ko itajyanye n’indangagaciro nyarwanda, byatumye agera mu nduru z’itangazamakuru kenshi.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’urubyiruko n’umuco baribaza byinshi: Ese ibyamamare bikwiye guhabwa ubudahangarwa ku myitwarire ibangamiye sosiyete? Ese hari aho inzego zishinzwe uburere n’ubuzima bw’imitekerereze y’urubyiruko ziba zaguye?
Mu gihe ibyamamare bigira uruhare rukomeye mu gutanga icyerekezo ku rubyiruko, birakwiye kwibaza niba bidakwiye no kubazwa ibyo bakora.
Turahirwa, nubwo azwiho impano ikomeye mu bijyanye n’imideli, amakosa nk’aya agenda asubiza inyuma icyizere abantu bari bamufitiye. Benshi bavuga ko atari we wenyine mu byamamare nyarwanda bagaragaraho imyitwarire nk’iyo, ariko akenshi bigashira nk’aho ntacyabaye.
Hari ababibona nk’uburangare mu gushyira imbaraga mu burezi bw’umutima, uburere n’indangagaciro – aho kuba gusa mu mashuri asanzwe.
Abaganiriye na Fiesta Media bagaragaje impungenge batewe n’uko urubyiruko rufite impano, ariko rukagenda rubura icyerekezo.
Umwe yagize ati: “Turahirwa ni umusore mwiza kandi w’umuhanga, ariko niba abaye imbata y’ibiyobyabwenge, birababaje. Leta ikwiye gufasha nk’aba bantu aho kubahanisha gusa. Hari igihe baba bakeneye ubuvuzi n’ubujyanama.”
Undi we yavuze ati: “Buri gihe iyo umuntu uzwi akoze amakosa, harangwa no guceceka cyangwa kubigira ibanga. Nta muntu n’umwe ukwiye kurenza urwego rw’amategeko.”