Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaUrwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse amasengesho yabereye ahazwi nka kwa Yezu Nyirimpuhwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse amasengesho yabereye ahazwi nka kwa Yezu Nyirimpuhwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse ibikorwa by’amasengesho byaberaga ahazwi nka kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango, kubera ko hatujuje ibisabwa bijyanye n’umutekano n’ituze ry’abahaturiye. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe gito nyuma y’aho RGB yari imaze kwambura uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda, kubera kutubahiriza amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RGB, havugwa ko imiryango yose ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo nk’uko byanditse mu mategeko shingiro yayo, kandi ikubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga. Aho bitubahirijwe, hafatwa ibihano birimo no guhagarikwa cyangwa kwamburwa ubuzimagatozi. 

Amasengesho yari amaze igihe akorerwa kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango yahagaritswe by’agateganyo, RGB isobanura ko hatari hujuje ibisabwa birimo ibijyanye n’umutekano n’ituze ry’abaturage bahaturiye.  

Bivugwa ko hari ibibazo byagaragaye bijyanye n’imigendekere y’ibikorwa n’imyitwarire y’abitabiraga ayo masengesho. 

Ibi bije bikurikiye icyemezo cyafashwe ku wa 10 Gicurasi 2025, aho RGB yambuye uburenganzira Grace Room Ministries, kubera gukora ibikorwa bihabanye n’intego yayo nk’uko zigaragara mu nyandiko zayo shingiro.  

Ubusanzwe, iyo miryango yemerewe gukora ibikorwa by’iterambere, ariko Grace Room yakoreshaga amasengesho ndetse ikanabatiriza abantu, ibintu bitari bigaragajwe nk’intego zayo. 

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Grace Room Ministries yabatije abantu barenga 500 mu cyumweru cyaherukaga, ibintu byashimangiye ko ibikorwa byayo bitari mu murongo yemerewe gukoreramo. 

RGB inagaragaza ko zimwe mu nyigisho za Grace Room Ministries zari zifite ibirimo ubuyobe, byateje impungenge ku buzima n’imyumvire y’abaturage.  

Kazaire Judith, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile muri RGB, yavuze ko hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bavuga ko bakize SIDA cyangwa bigishijwe kwandika mu buryo bw’igitangaza, ibyo bikitirirwa umuryango ariko ntibihakanwe n’ubuyobozi bwawo. 

Kazaire yagize ati: “Iyo ibyo bikorwa bigaragara, ntihagire igikorwa ngo bihagarikwe cyangwa bisobanurwe, bifatwa nk’inyigisho z’ubuyobe kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane iyo bishobora gutuma abantu birengagiza kwitabaza inzego z’ubuvuzi zemewe.” 

RGB ikomeje gukangurira imiryango yose ishingiye ku myemerere kubaha no gukurikiza amategeko ndetse n’intego yanditse mu nyandiko zayo shingiro.  

Yibutsa ko iyo miryango igomba gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu guteza imbere umuturage, haba mu myizerere, mu mibanire no mu iterambere rusange. 

RGB ivuga ko ibikorwa byo kugenzura iyo miryango bizakomeza, mu rwego rwo kubaka umuco wo kubazwa inshingano, no kurinda ko habaho ibikorwa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage cyangwa kwangiza imyumvire yabo. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe