Urutonde rwa barutahizamu batanu ikipe ya Real Madrid yifuza gusimbuza Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne yari ibizi neza ko bizagorana cyane gusimbuza Cristiano Ronaldo nyuma y’uko ayisohotsemo akerekeza mu ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka ushize.

Iyi kipe iheruka kwirukana uwahoze ari umutoza wayo witwa Julen Lopetegui, imusimbuza Santiago Solari, gusa kugeza ubu ntabwo yari yabasha gucyemura ikibazo cya rutahizamu wayo w’ibihe byose ariwe Cristiano Ronaldo wasize icyuho kinini cyane.

Timo Werner

Real Madrid imaze gutsinda ibitego bigera kuri 24 mumikino ya shampiyona ya Espagne igera kuri 16 imaze gukina, mugihe ihagaze k’umwanya wa kane k’urutonde rw’agateganyo rw’iyi shampiyona, urutonde ruyobowe na FC Barcelona.

Kugeza ubu, ikipe ya Real Madrid irarushwa amanota 8 yose na FC Barcelona, ndetse birasa n’aho mugihe ntagihindutse ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama, ba rutahizamu barimo Gareth Bale na Karim Benzema batiteguye kuyobora neza ubusatirizi bwayo, akaba ariyo mpamvu nyamukuru iyi kipe ikomeje kwifuza rutahizamu ugomba kuziba icyuho cya Ronaldo.

Krzysztof Piatek

Ikinyamakuru cyitwa Calcio Mercato, cyashyize ahagaragara urutonde rwa barutahizamu bagera kuri batanu ikipe ya Real Madrid yifuza gusimbuza Cristiano Ronaldo:

Rutahizamu wambere ugaragara kuri uru rutonde, ni Mauro Icardi w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mugihugu cya argentina akaba akinira ikipe ya Inter Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani.

Mauro Icardi

Undi mukinnyi ugaragara kuri uru rutonde, ni Timo Werner w’imyaka 22 ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mugihugu cy’ubudage, umukinnyi umaze gutsinda ibitego 11 muri uyu mwaka w’imikino.

Fernando Llorente

Umukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko ukinira ikipe ya Genoa yo mugihugu cy’ubutaliyani witwa Krzysztof Piatek  nawe aragaragara kuri uru rutonde, aho ari kumwe na Bas Dost w’imyaka 29 y’amavuko ukinira ikipe ya Sporting Lisbon, ndetse na Fernando Llorente w’imyaka 33 y’amavuko ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs.

Bas Dost