Monday, May 12, 2025
Monday, May 12, 2025
spot_img
HomeUbutaberaUrupfu rw’umuturage waguye mu biro by’Akagari yari afungiyemo mbere yo gukubitwa akagirwa...

Urupfu rw’umuturage waguye mu biro by’Akagari yari afungiyemo mbere yo gukubitwa akagirwa intere rwateje impaka n’impungenge nyinshi?

Urupfu rutunguranye rw’umuturage wo mu Murenge wa Ruhuha, mu Kagari ka Bihari, rukomeje guteza impaka n’impungenge nyinshi mu baturage ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.  

Uwo muturage yasanzwe mu biro by’Akagari yapfuye, bikekwa ko yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’abantu bivugwa ko bari abanyerondo bari baje kumufunga. 

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy), aho yashyizeho ifoto y’ahabereye ibyago n’ubutumwa buvuga uko byagenze, bikurura amarangamutima menshi y’abakurikirana ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. 

Amakuru y’ibanze avuga ko uyu muturage yafashwe n’abanyerondo bashinzwe umutekano mu midugudu, nyuma akajyanwa mu biro by’Akagari aho ngo bateganyaga kumushyikiriza inzego za polisi.  

Bamwe mu batuye muri ako gace bagaragaje impungenge ku mikorere y’abanyerondo, bavuga ko bagomba gukurikiranwa mu gihe byagaragara ko bakoresheje imbaraga z’umurengera.  

Uwitwa @nsaguye_martin yanditse kuri X (Twitter) ati: “Babibazwe kuko ntakintu na kimwe gikwiye gutuma umuntu abura ubuzima.”  

Undi muturage ukoresha amazina ya @amazimagari1196, yavuze ko abanyerondo bashoboraga kuba bagiye kumushyikiriza polisi iri kure y’aho bamufatiye, akibaza impamvu yagombaga gucumbikirwa mu biro by’Akagari. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri iyi nkuru, ariko abaturage barasaba ko inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’igihugu, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zasuzuma byimbitse imiterere y’iki kibazo n’imikorere y’abanyerondo, hagamijwe kwirinda ko uburenganzira bwa muntu bwakomeza guhonyorwa. 

Hari kandi amakuru ataramenyekana neza yemezwa n’abaturage bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yarakubiswe mbere yo kugezwa mu biro by’Akagari, bigakekwa ko yaba yarahuye n’iyicarubozo bitari ngombwa. 

Ubugenzuzi bwimbitse burasabwa kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, hakurikiranwe abagize uruhare muri urwo rupfu, kandi hafatwe ingamba zikumira ko ibisa n’ibi byongera kubaho. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe