Kenya yongeye guhura n’ikibazo kibabaje cy’ihohoterwa rikorerwa abakobwa nyuma y’ubwicanyi bw’agashinyaguro bwakorewe Gaala Aden Abdi, umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab.
Yishwe urupfu rubi nyuma yo kwanga gushyingirwa ku ngufu n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.
Amakuru avuga ko Gaala yari amaze iminsi akorerwa iyicarubozo, bikarangira yishwe urw’agashinyaguro, ndetse umurambo we ugatwikwa.
Gaala yari umukobwa w’imyaka 17, wabaga mu nkambi ya Dadaab, imwe mu nkambi nini ku Isi icumbikiye impunzi nyinshi ziganjemo izaturutse muri Somalia.
Yari umukobwa w’imbaraga n’inzozi, ufite icyizere cy’ahazaza. Icyakora, inzozi ze zose zahindutse umugani ubwo yashimutwaga nijoro n’abantu atazi, bamujyana mu rugendo rurerure rungana n’ibilometero 150, bamushyikiriza umugabo witwa Mohamed Kassim Tifo, wifuzaga kumugira umugore.
Ubwo yamubonaga bwa mbere, Gaala ntiyazuyaje kumwereka ko atamushaka. Yanze kubana na we, ariko ntibyagize icyo bitanga.
Icyemezo cye cyahise kimugiraho ingaruka mbi. Yahise atangira gukorerwa iyicarubozo rikomeye, ryamaze iminsi 27.
Mu gihe cyose yamaze mu maboko y’uyu mugabo n’abamushimuse, yakomeje gukubitwa, gutotezwa no kwangazwa.
Mbere y’uko yicwa, Gaala yashoboye gukoresha telefone ye mu buryo bw’ibanga, ahamagara nyina, amusobanurira imibabaro yari arimo.
Yanditse ubutumwa, anifata amajwi agaragaza uburyo yishwe urw’agashinyaguro.
Mu majwi yanyuma yasigaye nk’urwibutso rw’iyicarubozo yakorewe, yagize ati: “Amasaha 24 yose y’umunsi, uyu si umugabo. Nari nabwiwe ko ari umuntu mwiza.”
“Ubu mu maso hanjye harabyimbye. Nta mugabo mfite rwose. Kandi bimeze nk’aho namwe mwamushyigikiye igihe cyose. Nta muntu ushaka kunyumva. Uko izuba rirenze nkinjira mu nzu ndakubitwa.”
Aya magambo akomeye agaragaza ko Gaala yihanganye mu buryo budasanzwe, yagerageza kumenyesha umuryango we ibyo arimo kunyuramo.
Nyina wa Gaala, Amina Abdi Nur, yavuze ko umuryango wa Gaala wumvise ayo majwi n’ubutumwa bwe bwa nyuma, ariko ntibashobora gukora ikintu cyari gutuma umukobwa wabo arokoka.
Nyuma y’iyo minsi 27 y’akaga, Gaala yahamagaye umuryango we bwa nyuma, ababwira ko yahangayitse cyane kuko telefone ye bayimwambuye.
Hashize amasaha make, umuryango we wakiriye telefone ibabwira ko yishwe, umurambo we ugatwikwa.
Iyi nkuru yateye agahinda gakomeye mu baturage ba Kenya no mu mahanga, by’umwihariko ku miryango iharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.
Polisi ya Kenya yamaze guta muri yombi Mohamed Kassim Tifo, bivugwa ko ari we wari wategetse ishimutwa rya Gaala, akaba arimo gukorwaho iperereza. Abantu batandukanye barasaba ko ubutabera bukorwa, ndetse ko ibihano bikomeye bihabwa abari inyuma y’uru rupfu.
Uru rupfu rwa Gaala rwerekana ikibazo gikomeye cy’ishingirwa ry’abana ku ngufu, kikigaragara cyane mu bice bimwe bya Kenya na Somalia.
Mu turere tumwe na tumwe, abakobwa baracyashyingirwa ku gahato, bamwe bakaba bagurishwa nk’imitungo y’imiryango yabo.
Ni ikibazo cyafashe indi ntera, aho bamwe mu bana b’abakobwa bahohoterwa iyo banze gushyingirwa n’abagabo b’abanyamafaranga cyangwa b’igitsure.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba leta ya Kenya gukaza amategeko arwanya ishimutwa, iyicarubozo, n’ubushyingirwe bw’abana ku ngufu.
Hari icyizere ko uru rupfu rwa Gaala ruzaba impamvu yo gukomeza gukangurira abantu kurwanya ubu bugome.
Abaturage, abaharanira uburenganzira bw’abana, n’imiryango mpuzamahanga barasaba ko urubanza rwa Mohamed Kassim Tifo rukurikiranwa neza, kandi agahanishwa igihano cyihanukiriye. Bavuga ko byaba ari intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa.
Uru rupfu rw’akababaro rwa Gaala Aden Abdi ni isomo rikomeye ryerekana ko urugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abana b’abakobwa rukiri rurerure.
Ni igihe cyo gufata ingamba zikomeye, kwigisha abantu bose uburenganzira bw’umwana, no gukomeza kurwanya ubutinganyi bwubakiye ku mico ishingiye ku karengane.