Miss Ishimwe Naomi na Michael Tesfay: Ubukwe bwitezwe mu gihe gito gusa buteje urunturuntu
Miss Ishimwe Naomi, Nyampinga wakunzwe cyane n’Abanyarwanda mu mwaka wa 2020, amaze igihe atangaje ubukwe bwe na Michael Tesfay, umukunzi we wamwambitse impeta muri Mutarama 2024. Tariki y’ubukwe bwa bo, iteganyijwe kuba ku wa 29 Ukuboza 2024, yamenyekanye nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bemeranyije gukundana mu ruhame kuva muri Gashyantare 2022.
Guhera ubwo urukundo rwabo rwaranzwe no kugaragarizwa mu ruhame, aho ahanini aho umwe yabaga ari undi nawe yabaga ahari, bituma benshi babafata nk’urugero rw’urukundo ruzira amakemwa.
Gusa, muri iyi minsi hiriwe hacaracara amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umubano w’aba bombi ushobora kuba uri mu marembera. Michael Tesfay arashinjwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuba yaraciye inyuma Miss Naomi, ibintu bivugwa ko bishobora kuba intandaro yo gusenya umubano wabo ndetse no kubangamira imigendekere y’ubukwe bwabo.
Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa, kugeza ubu nta cyo Naomi cyangwa Michael batangaza kuri byo. Ibyaba ari ukuri cyangwa ibihuha biracyategerejwe, ariko abakunzi b’aba bombi baracyizeye ko ubukwe bwabo buzaba nk’uko byari byateganyijwe, cyane ko benshi bashimishwaga n’urukundo rwabo rwagaragazaga ubumwe n’urukundo rwimbitse.
Nk’abakunzi b’aba bombi, dukomeje gutegereza amakuru yizewe kandi twizeye ko ubukwe buzaba, ndetse ko bazatsinda ibigeragezo byose bashobora guhura nabyo. Tuzakomeza kubakurikiranira hafi no kubagezaho amakuru mashya igihe cyose yaba yamenyekanye.