Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nkore iki? Umugabo wanjye iyo dusohokanye aba yirebera abandi bakobwa b’ibizungerezi nabimuciyeho ariko byaranze

Umuntu agisha inama ababajwe cyane n’ibyo abona cyangwa abamo. Umugore umaze kurembywa n’ibikorwa by’umugabo we ureba abandi bakobwa b’ibizungerezi kandi yubatse byaramurenze abura icyo akora agisha inama. 

Uyu mugore tutashatse gutangaza amazina ye kubw’impamvu z’umutekano we, yagize ati:” Mu mfasha mu ngire inama pe.”  

“Mu by’ukuri mfite umwana umwe na byaranye n’umugabo wanjye, uwo mwana twabyaranye mbona agiye gutangira kubaho nabi kuko se asigaye angaragariza ibimenyetso by’uko yahindutse kandi ko dushobora gutandukana.” 

Uyu mugre akomeza avuga ko umugabo we “akunda kumbwira ngo dusohokane, iyo tumaze kugerayo, atangira kureba abakobwa bakora aho hantu n’abari kutwakira kuburyo abantu banseka cyane bavuga ko umugabo wanjye yananiye , abandi bakavuga ko ari indaya kandi sindamufata na rimwe.” 

Yakomeje avuga ko vuba aha mu minsi ishize baherutse kujya gusohokera ahantu kumazi , ariko kubera uburyo umugabo we arangarira abakobwa byatumye we n’umwana we baari bajyanye nawe bitahira bamusigayo. 

Agasoza agira ati: “Nagishije inama abantu bakuru bambwira kwihangana, ariko ndarambiwe namwe mu ngire inama kuko aho bigeze nanjye numva nakwigira mu basore bakiri bato”. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments