Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Bamwe bakora amasegonda 44 ! Ese umugabo akwiye kumara igihe kingana gute mu gikorwa cyo gutera akabariro – Ubushakashatsi

Ese umugabo akwiye kumara igihe kingana gute mu gikorwa cyo gutera akabariro . Iki kibazo gikunda kwibazwa na benshi gusa iyi nkuru iragusigira igisubizo.

Mu biganiro bya benshi bicaye cyangwa bagenda mu nzira, ushobora kuzumva bibaza iki kibazo by’umwihariko abashakanye. Iki kibazo kiri kure y’ubwenge bwa buri wese ushobora kucyibaza, gusa mu gihe cyabonerwa igisubizo kinyuze buri wese cyasiga gikemuye byinshi.

Abantu bakomeza kwibaza igihe umugabo akwiriye kumara mu gikorwa cyo gutera akabariro n’uwo bashakanye, gusa ubusanzwe iki gikorwa gihagarikwa n’uko umugabo arangije cyangwa asohoye. Nyuma y’aha ubushake bwari bufitwe n’umugabo buhita bugenda ku buryo uwo babikoranaga asabwa kuba ategereje cyangwa bikaba intangiro nziza y’indi mirimo n’izindi gahunda cyangwa kuruhuka kwabo bombi.

Ku bw’ikibazo gikomeye kandi gisenyera benshi bo muri iyi minsi reka tugufashe gusobanukirwa muri ubu buryo twifashishije ikinyamakuru Medical News Today kimwe n’ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ngingo.

Ni byo rwose umugabo umara mu gikorwa munsi y’umunota mu gihe cyateganyijwe bifatwa nk’aho amaze igihe gito cyane. Birashoboka ko umugabo ashobora kumara munsi y’umunota umwe mu gihe ari bwo muhuye kuva mu gitondo cyangwa hashize nk’umunsi umwe kuzamura, gusa mu gihe bikomeje akajya arangiza amaze munsi y’umunota, haba harimo ikibazo.

Ubusanzwe biteganyijwe ko byibura umugabo amara hejuru y’umunota umwe ari gushimisha uwo bashakanye, gusa nanone bikaba bikabije mu gihe arengeje amasaha abiri ari gutera akabariro. Aha biba birenze. Abantu benshi bibwira ko kumara igihe kirekire ari bwo bitwa abagabo, gusa ntaho bihuriye n’ukuri kuko umugabo aba asabwa gushimisha umugore we mu minota yose yamara ariko iri hejuru y’umunota umwe.

Iki kinyamakuru kandi cyasobanuye ko nta gihe nyir’izina cyashyizweho imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye iba igomba kumara kuko ngo bigoye kumenya igihe iki gikorwa kimara cyangwa cyakagombye kumara kuko ngo hari n’abarangiza bagitangira bitewe n’imiterere y’umubiri wabo.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2005, bwasanze abagabo benshi bakunze kurangiza hagati ya ‘0 Minute’ kugeza ku minota 5 (5 Minutes) kandi ngo abagore babo bakaba bari bamaze kugera ku byishimo. Mu bagabo bakoreweho ubushakashatsi, bwagaragaje ko bamwe barangiza mu masegonda 44, mu gihe abandi bamaraga iminota ine n’itanu (4,5 min), gusa bikaba ari mu gihe mugitangira.

Akabariro kamara iminota 3 ntacyo biba bitwaye
Hagati y’iminota 3-7 iba ihagije
Hagati y’iminota 7-13 ngo ni myiza cyane (Desirable).
Hagati y’iminota 10 na 30 ngo ni myinshi cyane (Too long) nk’uko iki kinyamakuru kibigaragaza mu bushakashatsi cyakoze.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments