Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, inkuru ivugwa cyane ni urukundo rushya rwa Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Theogen uzwi nka Inzahuke.
Amajwi akomeje gucicikana agaragaza uyu mubyeyi arata ibigwi by’umugabo mushya w’umu-diaspora, Hakuzimana Etienne uzwi nka Pastor Stiven, aho amutera imitoma ikomeye ku buryo bitavugwaho rumwe n’abatari bake.
Uwanyana Assia, wigeze gusezerana kubana akaramata na Pastor Niyonshuti Theogen witabye Imana mu mwaka wa 2023, yumvikanye mu majwi avuga amagambo atangaje y’urukundo, ashimangira ko uyu mugabo mushya yamufashe ku mutima.
Mu majwi yasakaye, Uwanyana yagize ati: “Ohh ndagukunda ngashira numva nkabura uko ngira, mba nkuteruye nuko ntagushobora!”
Aya magambo yatumye benshi bibaza ku by’uru rukundo rushya, cyane ko byitezwe ko Hakuzimana Etienne azaza gufata irembo mu byumweru bibiri biri imbere.
Nk’uko amajwi akomeza abigaragaza, uyu mugabo uba muri Amerika ngo ni we wigaruriye umutima wa Uwanyana, ibintu byatunguye abatari bake kuko bivugwa ko bari bamaze igihe bakundana mu ibanga.
Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakibaza niba koko Assia yari agishyingiwe mu buryo bw’imyemerere cyangwa niba yari yemerewe gutangira ubuzima bushya nk’abandi bose.
Nubwo benshi batunguwe n’iyi nkuru y’urukundo rwe, Uwanyana Assia nawe amaze iminsi atangiye urugendo rushya mu murimo w’Imana.
Aheruka kwitabira igiterane cy’Ububyutse cyabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 22-23 Nyakanga 2023.
Iki giterane, cyateguwe na Evangeliste Uwase Egidie uba muri Canada, cyari cyaratumiwemo umugabo we Pst Niyonshuti Theogen mbere y’uko yitaba Imana.
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, abateguye igiterane bahisemo gutumira n’umugore we Uwanyana Assia.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Evangeliste Uwase Egidie yavuze ko uyu mugore yatumiwe nk’icyubahiro cy’umugabo we, ariko kandi akaba ari n’umwanya mwiza wo gutangira urugendo rushya mu ivugabutumwa.
Yagize ati: “Nyakwigendera Pastor Niyonshuti yari amaze igihe avuga ko umugore we ashobora kuzagira uruhare runini mu ivugabutumwa, ni yo mpamvu twasanze ari byiza kumutumira.”
Inkuru y’uyu mugore yahinduye ubuzima mu buryo butunguranye iracyatera impaka cyane.
Bamwe mu bayoboke ba nyakwigendera Pastor Niyonshuti baracyafite icyizere ko umugore we azakomereza umurimo wa nyakwigendera, mu gihe abandi bavuga ko afite uburenganzira bwo kwinjira mu rukundo rushya no kwishimira ubuzima bwe.
Ibi byose bikomeje kuzamura impaka ndende, aho bamwe babona ko umugore w’umuvugabutumwa wagiye atari akwiriye kwinjira mu rukundo vuba na bwangu, mu gihe abandi bavuga ko nta cyaha kiri mu kuba yahitamo undi mugabo nyuma yo kubura uwe.