Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeUbutaberaUrukiko rwakatiye umugabo w'imyaka 29 wivuganye nyina ashaka amafaranga yo kunezeza umukunzi...

Urukiko rwakatiye umugabo w’imyaka 29 wivuganye nyina ashaka amafaranga yo kunezeza umukunzi we

André Rebelo, umugabo w’Umunya-Australia w’imyaka 29, yahamijwe icyaha cyo kwica nyina, Colleen Rebelo, agamije kwigarurira amafaranga y’ubwishingizi bwe.  

Rebelo yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko bigaragaye ko yari amaze guhomba mu bucuruzi bw’ifaranga rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga (cryptocurrency), bikamugiraho ingaruka zikomeye ku mibereho ye n’umukunzi we, Gracie Piscopo. 

Muri Gicurasi 2020, Rebelo yashyize mu bikorwa umugambi we, aho bivugwa ko yishe nyina akamushyira mu bwogero kugira ngo bigaragare nk’aho yapfuye urupfu rusanzwe.  

Nubwo we yahakanye ko yamwishe, urukiko rwanzuye ko ibyo yakoraga byari bigamije gushaka indonke binyuze mu bwicanyi.  

Nyuma y’iminsi itatu gusa nyina apfuye, Rebelo yari yatangiye gukurikirana uburyo bwo guhabwa amafaranga y’ubwishingizi yari mu mazina ya nyina, ibi bikaba ari byo byatumye abakozi b’ikigo cy’ubwishingizi batangira gukeka ko urupfu rwa Colleen Rebelo rutari rusanzwe. 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rebelo yari mu bibazo by’ubukene nyuma y’ihomba rye muri cryptocurrency.  

Muri urwo rwego, yabwiye Piscopo, wari umukunzi we, ko agiye kubona arenga ibihumbi 500 by’Amayero mu bucuruzi bwe bw’ifaranga rikoresha ikoranabuhanga, mu gihe nyamara yari afite umugambi wo kwikiza nyina kugira ngo atware amafaranga y’ubwishingizi. 

Gracie Piscopo, wamenyekanye nk’umuvugizi ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atigeze amenya ibibazo by’umutungo Rebelo yari afite.  

Yavuze ko nubwo ubukungu bwabo bwari butangiye guhungabana, we yakomeje kubona amafaranga menshi aturutse ku kazi ke ko kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, aho ifoto imwe yashyiragaho yamwinjirizaga agera ku 8000$. 

Urukiko rwahamije Rebelo icyaha, maze umucamanza amugenera igifungo cya burundu.  

Umukunzi we yagaragaje ko igikorwa cye cyari icy’ubunyamaswa, ati: “Wateguye urupfu rwa mama wawe, umushyira mu bwogero kugira ngo bigaragare nk’aho yapfuye mu buryo busanzwe, ibyo ni ukumwambura agaciro.” 

Rebelo wishe mama we ngo abone amafaranga yo kwita ku mukunzi we yakatiwe igifungu cya burundu
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights