Urukiko rwa gisirikare rwo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rwakatiye igihano cy’urupfu Colonel Dogmatisa Paluku usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye cyane mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ruriya rukiko ruvuga ko mu mwaka wa 2021 Colonel Dogmatisa Paluku, yahambiriye abarwanyi babiri bo mu mutwe wa APLCS abashyingura mu cyobo yari yacukuye bakiri bazima.
Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abantu benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bavuga ko amabwiriza yo kwica yaturutse mu nzego zo hejuru.
Ruriya rukiko rwa gisirikare rwafashe umwanzuro wa nyuma wo gukatira igihano cy’urupfu uriya musirikare ufite ipeti rya Colonel muri FARDC tariki ya 28 Gashyantare 2024, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo mu ntambara n’ubwicanyi ndengakamere.
Uyu musirikare wakatiwe igihano cy’urupfu yari asanzwe ari umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Regima 3410 ifite icyicaro muri centre ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urukiko rwacukuye imirambo y’abishwe n’uwo musirikare mukuru hagamijwe gukora iperereza ryimbitse, nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro.
Igihano cy’urupfu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo kigitangwa n’inkiko ntabwo gishyirwa mu bikorwa, ahubwo uwagihawe afungwa ubuzima bwe bwose.