Umutekano mu burengerazuba bw’u Burundi wongeye kujya mu rujijo nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa 15 Gicurasi 2025, habonetse imirambo ibiri y’abagabo bambaye impuzankano za gisirikare, ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ahazwi nka Rusiga, mu Murenge wa Rugombo, Intara ya Cibitoke.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Nk’uko amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge abitangaza, iyo mirambo yagaragajwe n’abana baragiraga ihene hafi y’ako gace, ku gace kazwi nka transversale 11, maze bahita babimenyesha inzego z’umutekano zari mu bikorwa byo gucunga imbago z’igihugu.
Ababonye iyi mirambo bavuga ko yabonetse ireremba mu mazi y’uwo mugezi utandukanya u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikurura urujijo n’impaka mu baturage bibaza aho yaba yaturutse ndetse n’abo bantu abo ari bo.
Bidatinze, imodoka ifite plaque D0517A, bivugwa ko ari iy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), yageze aho iyo mirambo yari iri, irayitwara. Abaturage bavuga ko nta bisobanuro byatanzwe ku cyerekezo cyayo cyangwa impamvu zihutirwa zatumye ishyirwa mu modoka ityo.
Umwe mu batuye Rusiga, utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yagize ati: “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”
Amakuru aturuka mu bakozi bamwe b’inzego z’umutekano bavuga ko bashobora kuba batari abasirikare ba FARDC nk’uko byagaragaye ku myambaro yabo, ahubwo hakekwa ko ari bamwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure ruri kwifashishwa ku ruhande rwa FARDC mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu bice bya Masisi na Rutshuru.
Hari andi makuru avuga ko bamwe muri urwo rubyiruko bashatse guhunga urugamba, bagahita bicwa, kugira ngo badashyira hanze amabanga y’iyo ntambara n’abayifitemo uruhare.
Si ubwa mbere Intara ya Cibitoke ibonekamo imirambo mu mugezi wa Rusizi. Mu myaka yashize, hari indi mirambo yagiye iboneka, rimwe na rimwe igaragaza ibimenyetso by’uko yishwe kera, ariko kenshi ntihagire igisobanuro gitangwa.
Nubwo ubuyobozi bw’iperereza mu Ntara ya Cibitoke bwirinze kugira icyo butangaza kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugombo bwemeje ko habonetse imirambo koko, ariko ko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa.
Abaturage bo muri aka gace barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridasubirwaho ku cyabaye, kugira ngo habeho gusobanukirwa neza inkomoko y’iyo mirambo ndetse n’impamvu abashinzwe umutekano mu Burundi bahise bayitwara mu ibanga.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yatangarije itangazamakuru ati:“Ntitwifuza kuba agace kabangamiwe n’akajagari kava hanze y’igihugu. Turasaba ko ukuri kwashyirwa ahabona kandi abashinzwe umutekano bakabidutangariza ku mugaragaro.”
Mu gihe impaka zikomeje, icyo abaturage bifuza kurusha ibindi ni amahoro, umutekano n’ubuzima budafite ibibazo by’uruhurirane rw’intambara zambukiranya imipaka.