Mu nkambi ya Nduta iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania, impunzi z’Abarundi ziri mu gihirahiro nyuma y’uko abapolisi binjiye mu nkambi bagafata abantu batoranyijwe ku rutonde, bamwe bakabura irengero ryabo burundu.
Amakuru dukesha SOS Médias Burundi agaragaza ko nibura impunzi 11, harimo abagore n’urubyiruko, bamaze gutabwa muri yombi mu gihe gito kiri hagati yo ku wa 1 kugeza ku wa 3 Mata, ndetse no ku wa 8 Mata 2025.
Ibi bikorwa byabereye mu duce icyenda dutandukanye two muri iyi nkambi.
Bamwe mu bafashwe bivugwa ko bari mu bikorwa byo gutanga ibiribwa by’ukwezi kwa Mata, abandi bakaba barafatiwe mu nzu zabo.
Abatangabuhamya bavuga ko abapolisi baza bambaye imyambaro ya gisivile cyangwa bambaye impuzankano, bagatwara abantu bifashishije imodoka zo mu bwoko bwa pick-up, bafite urutonde ruriho amazina y’abantu bagiye gufata.
Nubwo amazina yose y’abatawe muri yombi ataramenyekana, SOS Médias Burundi yemeza ko amaze kubona amazina ane gusa.
Kugeza ubu, inzego z’ibanze zishinzwe umutekano aho inkambi iherereye ntiziragira icyo zitangaza kuri aya makuru.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bafashwe bashobora kuba bafungiye muri Gereza ya Kibondo, ariko abandi kugeza ubu nta n’umwe uzi aho bajyanywe.
Ibi bikomeje guteza impagarara n’impungenge mu miryango yabo, ndetse n’abandi banyekambi bibaza ejo habo.
Imiryango y’abafashwe irasaba ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo, ndetse ikanahamagarira Leta ya Tanzania n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) kugira icyo bakora kugira ngo habeho uburenganzira no kurindwa k’ubuzima bw’impunzi.
Ibi bibaye mu gihe hashize igihe kinini impunzi z’Abarundi zivuga ko zihangayikishijwe n’ihohoterwa ribakorerwa mu nkambi zitandukanye zo muri Tanzania.
Raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zasohotse mu myaka yashize, zagaragaje ko impunzi zifungwa igihe kirekire zidashyikirijwe inkiko, zimwe zikorerwa ihohoterwa ryisumbuyeho, byose bigafatwa nk’iyicarubozo n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Inkambi ya Nduta icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 58. Iyi nkambi ibarwa mu zikomeje kugaragaramo ibibazo bikomeye by’ihohoterwa, kutagira ubwisanzure, n’ibura ry’ubutabera.
Iri fatwa ry’abantu ku buryo budasobanutse ryongeye gutera urujijo, kandi ryibutsa isi yose ko ikibazo cy’impunzi kidakwiye kwirengagizwa.
Impunzi ntizikwiye kuba intwaro y’iterabwoba cyangwa ibikoresho bya politiki, ahubwo zikwiye kurindwa no kubahiriza uburenganzira bwazo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.