Urugendo Ikipe ya Kiyovu Sport Fc na As Kigali FC yanyuzemo kugira ngo agere ku mukino wa Nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Nk’uko tumaze iminsi tubibabwira ko ikipe ya Kiyovu SPORT FC ndetse n’ikipe ya AS KIGALI FC zageze Ku mukino Wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ubu tugiye kubagezaho urugendo buri kipe yanyuzemo kugira ngo igere Ku mukino Wa nyuma. Tugiye guhera Ku ikipe ya AS KIGALI FC.

Amakipe yitabiriye igikombe cy’Amahoro yari 20. Imikino yatangiriye muri 1/16 aho ikipe ya As kigali yatomboye ikipe ya RAYON SPORTS aho amakipe yombi yatsindanye mu mikino ibiri yabahuje 1-1 bakaza gukizwa na Pénalité aho RAYON SPORTS FC yakomeje kuri Pénalité naho AS KIGALI FC izamuka nk’ikipe yatsinzwe neza. Nyuma muri 1/8 Ikipe AS KIGALI FC isezerera ikipe ya APR FC Naho muri 1/4 isezerera ikipe ya GASOGI FC naho muri 1/2 isezerera ikipe ya RAYON SPORT FC bari bongeye guhura bwa kabiri kuri Pénalité ubwo amakipe yose yanganyije 3-3 (Penalite 4-2).

Naho ikipe ya KIYOVU SPORT FC yo ikaba yaranyuze mur’iyi nzira. Muri 1/16 yahuye na ETOILE DE L’EST FC,muri 1/8 isezerera MUKURA VC&L,muri 1/4 isezerera INTARE FC naho muri 1/2 isezerera POLICE FC 4-4.

Nyuma ya buri rugendo ikipe yakoze tugiye kubabwira uko aya makipe yatsindanye mu mikino 10 yazihuje ikipe ya AS KIGALI FC niyo image gutsinda inshuro nyinshi kuko kugeza Ubu imaze gutsinda inshuro 5 banganya 3 naho KIYOVU SPORT FC itsinda inshuro 2.

Ikindi twabenyeshaga n’uko intsinzi yabayeho y’ibitego byinshi araho mu mwaka 2013 AS KIGALI yatsinze ibitego 4-1 ndetse n’umwaka wi 2018 KIYOVU SPORT FC igatsinda ibitego 4-1.

Ikindi twababwira kur’aya makipe n’uko Ikipe ya KIYOVU SPORT FC ifite iki gikombe inshuro 3 (1976,1984,1985) naho AS KIGALI FC ikaba igifite inshuro 1(2013).
Ese k’umunsi w’ejo n’iyihe kipe iri bwegukane iki gikombe cy’Amahoro Ku nshuro ya 25 yo Kwibohoza. Gusa ikindi twabamenyesha n’uko iki gikombe kuva cya hindurirwa izina kititwa igikombe cy’Amahoro ikipe ya KIYOVU SPORT FC ntiragitwara na Rimwe uretse kugera k’umukino Wa nyuma gusa.

K’umunsi w’ejo tuzabagezaho uko bizaba byagenze ku ikipe izaba yegukanye n’ibyishimo by’abakunzi b’ikipe izaba yegukanye igikombe hagati y’ikipe ya KIYOVU SPORT FC na AS KIGALI FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *