Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hazindukiye imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC.
Ni mirwano hagati ya FARDC, Wazalendo, SADC, MONUSCO, Ingabo z’u Burundi n’abacancuro binjiyemo ku bwinshi, ikaba iri kubera mu duce two muri teritware ya Masisi no mubice bikora ku butaka bwo muri teritware ya Rutsuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko iyi mirwano iri kubera mugace ka Kagano, ko muri Grupema ya Mupfunyi , muri teritware ya Masisi.
Indi mirwano irimo kubera mu mugace ka Nyenyeri, agace bivugwa ko gatuwe n’abaturage benshi, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, aho yashimangiye ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye igitero ahitwa Nyenyeri, hasanzwe hatuye abaturage benshi.
Yagize ati: “Ingabo zo mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagabye igitero mu gace gatuwe cyane, ka Nyenyeri.”
Yakomeje agira ati: “M23/AFC bakomeje kurinda abaturage, mu bitero bagabwaho hakoreshejwe intwaro ziremereye. Turasaba imiryango mpuzamahanga kudaceceka mugihe abaturage bakomeje kwicwa.”
Iyi mirwano ihazandukiye mu gihe ku munsi w’ejo hari habaye indi mirwano mu bice bya Bihambwe, muri teritware ya Masisi.
Ni imirwano yinjiyemo Abacancuro benshi nyuma yuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024, yemeje ko abacancuro bayo bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni amakuru yabanje gutangazwa na Corridorreport.com nyuma akaba yagenzuwe n’urwego rwa Romania rushinzwe gukurikirana ibibazo birimo intambara, CCI, nk’uko iyi Minisiteri yabisobanuye.
Yagize iti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukurikiranira hafi ibibera muri RDC kandi CCI iri kugenzura amakuru ahava, yifashishije imiyoboro itandukanye. Hashingiwe ku makuru yavuye muri CCI, abenegihugu babiri ba Romania bapfiriye muri RDC, abandi 4 barakomereka.”
Guverinoma ya Romania yatangaje ko abacancuro babiri aribo baguye ku rugamba abandi bane barakomereka, ariko amakuru agezweho ni uko abandi babiri mu bari bakomeretse nabo bitabye Imana.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Romania, Mihai Constantin, yasobanuye ko aba bacancuro bakoreraga ku masezerano bwite bari bafitanye na RDC, bityo ko nta ho igihugu bakomokamo gihurira n’ibikorwa byabo.
Icyakoze, mu ku buryo bwo gucyura abapfuye no kwita ku nkomere, yasobanuye ko hari kuba ibiganiro mu rwego rwa dipolomasi.
Aba bacancuro bishwe tariki ya 7 Gashyantare 2024 ubwo bageragezaga kugaba igitero kuri M23 mu gace ka Kingi gaherereye muri teritwari ya Masisi. Bose hamwe bageraga kuri 20.
Abarwanyi ba M23 babarasheho, batwika imodoka barimo, irakongoka, ndetse byatwaye aba bacancuro amasaha menshi kugira ngo bashobore gutwara imirambo n’inkomere zabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania tariki ya 14 Gashyantare, ibinyujije ku rubuga rwayo, yasabye abenegihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri RDC, ibasobanurira ko umutekano uhagaze nabi muri iki gihugu.
Yagize iti “Abanya-Romania baragirwa inama yo kwirinda gukorera ingendo mu burasirazuba no majyaruguru y’uburasirazuba by’iki gihugu, cyane cyane ku mupaka wacyo n’u Burundi, u Rwanda na Uganda. Ni ngombwa kwirinda kwinjira muri RDC cyangwa gusohokamo unyuze ku mipaka ya Goma na Bukavu mu gihe bitari ngombwa.”