Undi mukobwa wanagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga yakamejeje ngo ntacyamuhagarika icyo akeneye ni Diamond. (Amafoto)

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kuvugisha abatari bake yewe n’ibitari bimenyerewe bamwe ntibatinya kubikora kugira ngo bamwigarurire, aha ntawavuga ko n’ubwo amajyambere agenda ahindura byinshi, muri rusange mu muco Kinyafurika ntitumenyereye ko umukobwa atera intambwe akajya gusaba urukundo umusore cyangwa umugabo ariko Diamond abo amaze gusaza ntibabarika.

Nyuma y’abagore n’abakobwa twagiye twumva bagiye batera intambwe ndetse bakagaragaza ko bifuza urukundo ku muhanzi w’icyamamare Diamond, kuri ubu haravugwa undi mukobwa w’ikizungerezi wanagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga wagaragaje ko na we yibonamo umukandinda n’umukobwa ubereye umutima wa  Diamond.

Uyu mukobwa ngo na we akeneye Diamond.

Uyu mkobwa witwa Husna Maulid wagaragaye mu irushanwa rya Miss Tanzania 2011/2012 yatangaje na we ari umwe mu bakobwa beza kandi bakwiye Diamond Platnumz umenyerewe cyane mu njyana ya Bongo Fleva iririmbwa mu gihugu cya Tanzaniya unafite agahigo ko kugira abakobwa benshi bamwifuza.

Ibi byamenyekanye  nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa Husna ashyize ifoto kuri instagram ye  iherekejwe n’amagambo ngo “Roho ya Simba” bishatse kuvuga “umutima w’intare”. Kuri iyi foto kandi akaba yaragaragaje ko yari ari i Mandale mu nzu ya Diamond, ibintu byatumye abamukurikira bahita bamwanjama .

Mu byavuzwe n’aba bafana bamutonganyije bamubwira ko atari akwiye gushyira hanze iyi foto ye na Diamond mu gihe azi neza ko uyu mugabo afite inshuti zitabarika zikundana na we.

Nyuma yo kumva ibyo aba bafana bamuvuzeho  ikinyamakuru Global Publishers cyegereye Husna kigira ibyo kimubaza kuri aya makuru y’ibyavuzwe ko yaba na we yinjiye mu mubare w’abifuza Diamond nyamara azi ko hari abandi bakobwa bari kumwe barimo n’uwitwa Lynn uvugwa cyane, n’uko asubiza muri aya magambo:

“Murabizi ko ihene irisha bitewe n’uko ikiziriko cyayo kireshya, uwo Lynn ni nde? sinshobora kumutinya ndetse nta n’undi mukobwa uwo wari wese mfitiye ubwoba, bityo buri muntu n’amahirwe ye, abatukana batukane bazaruha nta bwoba mbafitiye nzi icyo nshaka.”

N’ubwo bimeze bitya abakobwa bifuza Diamond bo bakomeje kwiyongera barimo uwo Lynn na we aherutse kureka akaba ari kuvugwa cyane n’uwitwa Kimnana none ngo Husna we ariteguye kandi yaje aje ntawe afitiye ubwoba mu bavugwa ko  bakundana na we kuko ngo na we ayo mahirwe ayabonye ntiyayitesha n’aho abavuga bo ngo ntabitayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *