Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, isi irahimbaza ku nshuro ya 4 Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuvandimwe bwa muntu.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu rwego rwo kuwuhimbaza, Umuryango w’abibumbye (UN) urasaba ko himakazwa ubuvandimwe mu batuye isi hatitawe ku myemerere ya buri muntu.
Ni muri urwo rwego, UN isaba ko haherewe mu burezi, hakenewe umusanzu wa buri wese mu guca inzangano zishingiye ku madini n’indi myizerere.
Ubutumwa buri kuri website ya UN buragira buti “Mu mashuri bagomba gutanga umusanzu mu buryo bugaragara mu guteza imbere ubworoherane no guca ivangura rishingiye ku idini cyangwa imyizerere.”
Uretse mu mashuri kandi, Umuryango w’abibumbye ukomeza usaba ko uruhare rwa buri wese mu dini abarizwamo ruhabwa agaciro ndetse hakimakazwa ibiganiro hagati y’amadini mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubworoherane n’ubwubahane hagati y’amadini ndetse n’imico itandukanye.
Muri uyu mwaka harazirikanwa ku rukundo n’ubugwaneza mu gutsinda urwango. Uyu munsi mpuzamahanga w’ubuvandimwe bwa muntu ukomoka ku ruzinduko rwa gishumba Papa Fransisiko yagiriye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu hagati ya tariki 3-4 Gashyantare 2019, kuko aribwo hasinywe inyandiko isaba ko hashyirwa imbaraga mu kwimakaza ubuvandimwe n’ibiganiro hagati y’amadini aho gukimbirana hagati y’abadahuje imyemerere.
Iyo yandiko yagiraga iti, “Human Fraternity for World Peace and Living Together”, yasinyiwe tariki ya 4 Gashyantare, i Abu Dhabi, isinywa na Papa Fransisisko na Imam mukuru wa Al-Azhar, Ahmad al-Teyyeb Aldj.
Nyuma yo gusinya iyi nyandiko, tariki ya 21 Ukuboza 2020 nibwo Umuryango w’Abibumbye washyizeho umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubuvandimwe bwa muntu.
Kuva tariki ya 4 Gashyantare 2021, Isi yose ihimbaza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubuvandimwe bwa muntu hagamijwe ko abantu bose babana mu bwumvikane n’ubworoherane kabone n’ubwo baba bafite imyemerere itandukanye.