Kazungu Denis, umusore w’imyaka 36 wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi, agiye kongera kwitaba urukiko nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Werurwe 2024.
Uyu mugabo yahamijwe kwica abantu 13, abenshi muri bo bakaba ari abagore, maze akabashyingura mu rwobo yari yacukuye mu gikoni cyo hanze y’inzu yakodeshaga mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro.
Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 nyuma y’uko nyir’inzu yakodeshaga amureze amakimbirane y’ubukode.
Ubwo abayobozi bageraga aho yabaga, basanze ibimenyetso bikomeye byerekanaga ko yari yarakoze ibyaha bikomeye, nawe ubwe abyiyemerera.
Iperereza ryagaragaje ko mu rugo rwe hari igikoni cyo hanze cyarimo urwobo rwinini rwashyinguwemo abantu benshi.
Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwica urubozo, ubujura no gukoresha inyandiko mpimbano.
Byagaragajwe ko yahohoteraga abagore akabashukisha kujyana iwe, ndetse n’abagabo yabanzaga kwiyegereza nk’inshuti mbere yo kubica.
Mu rubanza rwe, Kazungu yemeye ibyaha byose aregwa. Urukiko rwashimangiye ko ibimenyetso byari bihagije, maze rumukatira igifungo cya burundu.
Amakuru aturuka kuri The New Times avuga ko itsinda ry’abunganira Kazungu ryajuririye igihano yahawe, basaba kugabanyirizwa ibihano. Basobanura ko Kazungu yafatanyije n’ubugenzacyaha mu iperereza, yemera ibyaha bye kandi agasaba imbabazi, ibyo bikaba bikwiye gufatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha.
Abanyamategeko be bavuga ko ari we watanze amakuru y’ibyaha bye mbere y’uko iperereza rimugaragariza ibimenyetso. Ku bw’iyo myitwarire, basanga yari akwiriye guhabwa igihano cyoroheje aho gufungwa burundu.
Urubanza rw’ubujurire rwatangiye gutegurwa, rukazaburanishwa ku itariki ya 13 Kamena mu Rukiko Rukuru.