Ku munsi w’ejo ku wa kane, Colonel Bahati Erasto yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’igihe hakwirakwijwe amakuru y’uko ari mu basirikare bakuru ba M23 bishwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ’Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bagabwagaho ibitero n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 yemeje ko yiciwe abayobozi, nyuma y’amasaha make ibinyamakuru bibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bitangaza ko hari abasirikare benshi ba M23 barimo n’abakomeye biciwe mu bitero FARDC yari yagabye yifashishije drones zo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa.
Mu bo byavugwaga ko bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wahoze akuriye ubutasi muri M23 na mugenzi we Bahati Erasto Musanga wari usanzwe ari umujyanama wa Gen. Sultani Makenga.
Colonel Bahati kuri ubu ukuriye département ya M23 ishinzwe imari n’umusaruro, yongeye kugaragara mu ruhame ubwo ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribamo M23 bwakoranaga inama n’abaturage bo mu mujyi wa Kiwandja.
Muri iyi nama Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC yijeje abaturage ko M23 iteganya kwigarurira vuba imijyi irimo Goma na Kinshasa, mbere yo kwirukana ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Uyu muyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo M23 urwanya Leta ya Congo, yemeje ko iri huriro rigiye gufata umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye hanyuma bagakomerezaho berekeza no mu bindi bice byose by’icyo gihugu kugeza ubwo bazasoreza urugamba mu murwa mukuru Kinshasa, bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Nangaa wari mu nama yahurijwemo abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, imwe mu zigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko Ihuriro ayobora rifata Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi nk’ “umubeshyi, umujura, (mpumbavu), wibye amatora.”
Yagize ati “Twe ntitumuzi nka Perezida. Ntakiri Perezida n’inzego zose yashyizeho ntituzizi, turi mu nzira yo kubirukana. Tuzagenda dushyireho kubana mu bumwe, dukureho ironda koko, dukureho inyerezwa ry’umutungo, dukureho ububeshyi.”
Agaruka ku ntego nyamukuru y’iri huriro kuri ubu rikiri mu mirwano n’Igisirikare cya Leta, Nangaa yavuze ko AFC/M23 ari Umucyo uturutse mu Burasirazuba bwa DRC werekeza hose kubohora Igihugu cyose.
Ati “Ni umucyo uturutse hano uyu munsi. Ni umucyo wo kujya kubohora Congo yose, tuzaturuka Rutshuru mu Burasirazuba bwa Congo, tuzafata Goma, tuzabanza kubohora Goma ariko Goma siyo ntego yacu, Goma ni inzira. Tuzaturuka mu burasirazuba tugende mpaka tugeze mu Burengerazuba.”
Nangaa kandi avuga ko nyuma yo gufata ibice byose byo mu majyaruguru ya Congo ari bwo bazamanuka bagafata umurwa mukuru wa Congo ari wo Kinshasa ngo “Ubwo ni bwo tuzaba tumaze kubohora Congo yose”.
Yongeyeho ati:“Icyo nababwira uyu munsi ni uko, Congo ni imwe. Ni ngombwa ko tubana mu bumwe, nti hariho umunyecongo, umuruba, cyangwa umuswahili. Twese turi Abacongomani. Intego yacu rero ni ugufata igihugu cyose kugira ngo dutangire kubaho mu mahoro no mu iterambere, aha rero muri Rutshuru hatangiriye Umucyo kandi utangiye gukwirakwira hose.
Ku bw’ibyo turabwira abaturage ba Rutshuru n’ab’Uburasirazuba bose kugira icyizere. Dutangire akazi, dukore ubucuruzi kandi urubyiruko rwose, n’abaturage bose mushyigikire iyi mpinduramatwara.”
Ati “Urubyiruko muze mwiyunge ku gisirikare kugira ngo dukore izo mpinduramatwara dutunganye igihugu. Tugiye kugenda dukureho ubutegetsi bwa Tshisekedi. ”
Yavuze ko nyuma yo gufata Goma, AFC izazamuka ikerekeza no mu Majyaruguru ya Congo mu zindi ntara nka Beni na Butembo ati: “Turi mu nzira turenda kuhagera.”
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama bagaragaraga mu mashusho bishimye bavugiye mu majwi yo hejuru bati “Mugire vuba mufungure inzira” ibintu Nangaa yabemereye ko biri mu byo bagiye kwihutira gukora.
Inzira abaturage basaba ko zafungurwa ni izihahirana n’umujyi wa Goma kuko kuri ubu zose M23 yazifunze, abari muri uwo mujyi bakemeza ko byatumye ubuzima buhenda cyane ku buryo kubona ibyo kurya biturutse mu byaro bisa n’ibitagishoboka.
AFC/M23 ifite ibice binini igenzura muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Bamwe mu basesenguzi bakemeza ko akazi M23 ifite ari kanini cyane kuko ubundi intara ya Kivu ya Ruguru ari yo irimo abaturage benshi bakeneye kubohorwa kuko babuzwa amahoro n’abo mu ihuriro ry’ingabo za Leta babica babashinja ko ari Abanyarwanda biturutse ku isura cyangwa ururimi bavuga.