Mu mezi make ashize, umugabo wamenyekanye cyane mu mirwano yo kurengera ubwoko bwe, Rugabire Shanguri uzwi ku izina rya Rukara, yagarutse mu rugamba avuye mu buhungiro yari amazemo imyaka igera ku icyenda muri Uganda.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi yabikoze nyuma yo kumva ko igihugu cye, cyane cyane agace ka Minembwe, kongera kuraswa n’umwanzi ukomeje guhiga no kwica abaturage b’Abanyamulenge.
Mu butumwa bugufi butari busanzwe bwanditswe mu ibaruwa yagejejwe ku banyamakuru bacu na bamwe mu bayobozi b’Abanyamulenge, Rukara yagize ati:
“Tumaze kumenya ko igihugu cyatewe n’abanzi b’ubwoko bwacu, twananiwe gukomeza kwiyumanganya, duhitamo gutabara. Impamvu mubona turi hano, nta yindi twaje kubatabara. Tuzahangana n’uwo mwanzi kugeza ku ndunduro.”
Ni amagambo yakoze ku mitima ya benshi, amagambo yahaye icyerekezo Abanyamulenge bari barugarijwe n’umutekano muke, yongera kubibutsa ko nta wundi uzabarengera atari bo ubwabo.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Rukara yahagurutse mu gihugu cya Uganda, aho yahungiye mu 2016, akomereza urugendo i Mulenge. Ntiyahageze wenyine. Yari kumwe n’itsinda ry’abasore b’intwari, barimo Ngeneye Irakoze, Birori Mugabe, Ndabarishe, n’abandi benshi bafatanyije umugambi wo gutabara ubwoko bwabo.
Batangiye urugamba rwabo mu gace ka Kaziba ku itariki ya 12 n’iya 13 Gashyantare, aho barwanye bikomeye, ndetse banafata ako gace . Nubwo baje kugasohokamo, iyo mirwano yabaye ikimenyetso cy’uko hari icyahindutse mu mitekerereze y’uruhande rwari rwaramaze igihe rurebera ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.
Nyuma yaho, Rukara n’itsinda rye bakomeje kurwana mu duce dutandukanye: Bijombo, Rusuku, Mulima, na Marango. Aho bageze hose, bahirukanyeyo imitwe yari ihurije hamwe ingabo za Leta (FARDC), FDLR, ndetse n’abandi barwanyi nka Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba yemeza ko mu duce twose aba basore banyuzemo, hari igice kinini cy’uburenganzira cyasubijwe mu maboko y’abaturage.
Nubwo hari aho bagiye bikura, byemezwa ko byaterwaga n’impamvu za gisirikare zirimo guhindura imirongo cyangwa gutegura indi mirwano.
Aho bigeze ubu, Rugabire n’abandi barwanyi be baherereye mu Rugezi, agace bafashe mu mpera za Werurwe. Bahageze nyuma y’imirwano y’inkundura yahuje impande nyinshi, ariko bo bakavuga ko nta cyo bazasiga inyuma mu gihe umwanzi akiri mu gihugu.
Icyo barwanira kirazwi: kurengera abaturage b’iwabo, guharanira umutekano n’ubuzima bwabo, no gusubiza igihugu mu biganza by’abakizi.
Rukara, nubwo atari umusirikare wemewe n’amategeko ya Leta, yahinduye isura y’uruhare rw’abasore b’Abanyamulenge mu mateka.
Ijambo rye ryaririmbwe mu birori by’imbere mu gace ka Minembwe: “Igihugu cyacu kirimo gupfa, ntabwo twari gukomeza kwiceceka. Nimusige ibyo muri gukora byose, duhagarare twese ku murongo umwe wo kurengera iwacu.”
Kuri benshi, aya magambo si amagambo gusa. Ni umurage mushya.