Ababyeyi b’umunyeshuri wiga muri GS Indangaburezi Ruhango watewe inda, barasabira ubutabera umwana wabo nyuma yuko uwo bicyekwa ko yamuteye inda, yatorotse akaburirwa irengero.
Ise w’uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 17, avuga ko byange bikunde uwo mwarimu wateye inda umwana we, akwiye gutabwa muri yombi ubutabera bugatangwa.
Nyiri guterwa inda nawe avuga ko guterwa inda imburagihe byamugizeho ingaruka ndetse bikamuviramo gucikiriza amasomo ye, ndetse uyu mwana avuga ko uwamuteye inda ajya amuhamagara akamubaza uko amerewe nuko umwana amerewe.
Yagize ati ” uwanteye inda ajya aduhamagara akatubaza uko tumeze nge n’umwana. Gusa iyo amaze guhamagara ahita akupa ndetse agakuraho telefone.”
Uyu mwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite akimara kumenya ko umwana yasamye, yahise atoroka aburirwa irengero.
Ubwo umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru, yageragezaga kwinjira mu kigo cya Ecole Sainte Trinite ngo amenye amakuru yimbitse, abashinzwe umutekano bamukumiriye ndetse umuyobozi akimara kumenya ko yahageze ahita yifungirana mu biro bye.
Kuri iki kigo cya Ecole Sainte Trinite si ubwambere havuzwe umwarimu wateye inda umunyeshuri,.