Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’umwana wo mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Kabuga, wari wagiye gusura abaturanyi, nyuma aza kubonwa ari mu cyobo cy’amazi byaje no kumuviramo urupfu rutunguranye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko umwana w’imyaka ine witwa Irakoze Mucyo Didier ubwo yajyaga ku baturanyi yaguye mu cyobo kirimo amazi cyacukuwe ubwo hakurwagamo itaka hubakwa inzu ariko nticyasibwa.
SP HABIYAREMYI akomeza avuga ko nyuma gato yavanywemo ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kaduha ariko ahita apfa.
Mu gihe kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane ukuri.
Polisi yaboneyeho kongera gusaba abacukura ibyobo kubera impamvu runaka ko bakwiye guhita babisiba kugira ngo bidazateza impanuka.
Ababyeyi kandi bagomba gucunga abana babo babarinda impanuka zitandukanye nk’iyi yabaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hose hari ikibazo cyateza impanuka kugira ngo ikumirwe hakiri kare.