Kuva aho M23 ibohoye uturere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, hari byinshi byagezweho mu rwego rw’umutekano, ubukungu n’imibanire hagati y’abaturage.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umunyamakuru wa CorridroReports mugihe yakoraga iki cyegeranyo yasubije amaso inyuma maze abonako igihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yoboye turiya duce, abasirikare ba FARDC nibo bakoranaga n’abarushimusi (kidnapeurs) ahitwa Murukoro, I Karengera, i Rugari, no Murutare (Pariki ya Virunga) hanyuma uwo batwaye bagasaba umuryango we Kwishyura hagati y’ibihumbi 10.000$ n’i 100.000$.
Ubwo icyo gihe kandi ni nako Abaturage bose bakora imirimo y’ubuhinzi mu buzima busanzwe ari FDLR zasaruraga imyaka uhereye ahitwa Kazaroho, i Tongo, i Binza, i Busanza, i Kirama, i Bambo, i Maryo, i Kagando nahandi henshi.
Uko biri kugeza ubu hari umucyo n’Agahenge k’ubuzima bw’abaturage
CorridorReports iganira n’abaturage bamwe na bamwe batuye muri biriya bice bigenzurwa na M23 bavuze nibura uko bisa kose ; ubu harahinga bagasarura kandi n’abashimuta abantu kugeza ubu baragabanutse.
Yagize ati : « Kuva aho M23 iyoboreye hano, ntabaturage bagishimutwa, turahinga tugasarura kuburyo ubukene Leta yadushyizemo M23 imaze kubugabanya kuri mirongo irindwi kw’ijana (70%). Umutekano niwose, ubu umuturage wese ava muri Rutshuru na Masisi ajya i Goma nahandi hose ntabwoba afite bwo kwicwa, kwamburwa cyangwa gushimutwa. »
Ese M23 Itandukaniyehe n’indi mitwe ibarizwa muburasirazuba bwa RD-Congo na Kinshasa ?
Muri DR Congo hari indi imitwe myinshi irenga 100 ariko kugeza ubu hakomeje kugaragara itandukaniro ry’iyo mitwe n’umutwe wa M23.
M23 n’umutwe ugizwe n’Abakongomani ariko kandi ukaba wiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda; uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo ngo kuko badahabwa agaciro n’uburenganzira kimwe n’abandi baturage ba Congo, ahubwo bagahora bitwa abanyamahanga yaba abategetsi ba DR-Congo n’andi moko y’Abakongomani.
Ikindi n’uko M23 irwana ifite intego harimo kwigarurira no kugenzura uduce twa DR-Congo mu rwego rwo kotsa igitutu kuri guverinoma ya DR-Congo ngo yemere kubahiriza amasezerano bagiranye no kwemera uburenganzira bwabo nk’abandi Bakongomani.
M23 yagaraje ubushobozi n’imbaraga zo ku rwego rwo hejuru kugeza naho ingabo za Leta zinanirwa kuyambura tumwe muduce yafashe. Ubu Leta ya DR Congo ikaba yarahisemo kwitabaza ingabo z’Amahanga.
Andi makuru kandi CorrodorReports ifite avuga ko na MONUSCO nayo iheruka gutangaza ko M23 itandukanye n’indi mitwe ngo kuko yo iteye neza neza nk’igisirikare cy’umwuga bikaba byayigora guhangana nayo.
Ni mu gihe indi mitwe irimo iy’Abakongomani ; Intego yabo irangirira mu guteza akajagari, gushimuta no kwica abaturage kugirango bisahurire. Abakurikiranira hafi imitwe ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo bavuga ko M23 ifite intumbero irenze ibyo n’ubushobozi burenze ubwiyo mitwe.
Mubyo twa kwibutsa ni uko M23 ifite intumbero yo gushaka gucyura Impunzi,kwirukana Imitwe yose iteza umutekano muke mubaturage, no gusigasira iterambere ry’Abaturage muri rusange. Bamwe mubaturage babona M23 nka Leta ishoboye mugihe benshi bavuga ko Ubuyobozi buriho bwa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwifata nk’umutwe w’iterabwoba. Ibi byose bishatse kuvuga ko Gushyigikira M23 ari ugushyigikira Leta ibereye abaturage kandi ishoboye.
Nawe waduha igitekerezo