None tariki ya 19 Werurwe 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, rumuhanisha gifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 frw.
Apôtre Yongwe, ku wa 27 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Zimwe mu mpamvu zashingiweho asabirwa ibi bihano, ni uko mu byaha aregwa atigeze abihakana ahubwo we akabiha indi nyito.
Indi mpamvu ni uko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Apôtre Yongwe ntiyigeze ahakana ibyaha yaregwaga ariko asobanura ko amafaranga yose yahawe byakozwe mu buryo bw’ubwumvikane n’abayamuhaye, ndetse ko hari ayo yari yaratangiye kwishyura kuko hari abari bamureze mu bunzi.
Ati “Gusaba ituro si icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ituro baba barihaye Imana”.
Mu kwiregura, Apôtre Yongwe yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa ko yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera.