Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ihanganye na M23, hari ibihano bishobora kuyikoma mu nkokora, cyane cyane mu gihe imiryango mpuzamahanga cyangwa ibihugu bikomeye byayishinja kutubahiriza amategeko mpuzamahanga, guhungabanya amahoro, cyangwa kuba hari ibindi bibazo bikomeye bifitanye isano n’iyo ntambara tutibagiwe ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Dore ibihano bishobora gufatirwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri uru rugamba ihanganyemo na:
- Ibihano by’ubukungu
Kudakomeza guhabwa inkunga n’amahanga: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje guhabwa inkunga mpuzamahanga mu gihe cyose yari ihanganye n’Intare za Sarambwe (M23).
Gusa mu gihe iki gihugu cyakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 cyaba gikomeje gutsimbarara ku nzira y’intambara aho kuba iy’amaghoro, ibihugu bikomeye cyangwa imiryango mpuzamahanga itanga Imfashanyo cyane cyane iziturutse mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) cyangwa Banki y’Isi bishobora guhagarika inkunga yose yakigeneraga.
Kubuzwa kwaka inguzanyo mpuzamahanga: IMF (International Monetary Fund) na Banki y’Isi bashobora kwanga guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inguzanyo, bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse n’abanye-Congo muri rusange.
Gufatirwa imitungo y’igihugu: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amafaranga, zahabu, diyama, n’ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Ibihugu by’amahanga bishobora gufatira iyo mitungo cyangwa bigakumira ubucuruzi bwayo, ibyakoma mu nkokora ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi uri mu mazi abira kugeza ubu.
- Ibihano ku gisirikare
Kubuzwa kugura ibikoresho bya gisirikare: Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhitamo inzira yo kurwana na M23, ishobora gufatirwa ibihano byo kutagura intwaro cyangwa ibikoresho bya gisirikare, bikayibera imbogamizi mu gukomeza urugamba.
Kubuzwa kubona ubufasha bwa gisirikare: Ibihugu bisanzwe bifasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guha ingabo imyitozo, gukoresha indege z’intambara, cyangwa gutanga amahugurwa n’imyitozo bya gisirikare, ni ibintu bishobora guhagarikwa n’ibi bihugu by’abanyaburayi.
- Ibihano ku bayobozi ba leta
Kubuzwa gutembera mu mahanga: Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kwangirwa kwinjira mu bihugu bikomeye nk’Amerika, u Burayi, n’ahandi.
Gufatirwa imitungo y’abakomeye iri mu mahanga: Abategetsi bakomeye, harimo abasirikare n’abanyapolitiki bakuru mu gihugu, bashobora gufatirwa konti zabo n’imitungo yabo iri hanze y’igihugu.
- Ibihano by’ubucuruzi
Kubuza ibicuruzwa by’ingenzi byoherezwa mu mahanga: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereza amabuye y’agaciro (coltan, zahabu, diyama, cobalt) ku masoko mpuzamahanga. Ibihugu bishobora gukumira ibyo bicuruzwa, bikagusha ubukungu bw’iki gihugu kikisanga mu bibazo bikomeye.
Kubangamira ibigo bikorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Amakompanyi akora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubucukuzi bwa peteroli, cyangwa ibindi bikorwa by’ubukungu bishobora gufatirwa ibihano bikisanga ubucuruzi bwabyo bwaguye mu gihombo gikomeye.
- Ibihano mu bijyanye na dipolomasi
Kwangirwa kwitabira inama mpuzamahanga: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora kwangirwa kwitabira inama zikomeye zerekeranye n’amahoro, ubuzima, ubukungu, na politiki.
Kumugaragaro ishinjwa guhungabanya amahoro: Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishinjwa kutubahiriza amasezerano y’amahoro cyangwa ikavugwaho ibyaha by’intambara, bishobora gutuma ishyirwa mu kato.
Ese ibi bihano byafatwa kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe irwana na M23?
Ibi bihano biraterwa n’inyungu z’ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga.
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba ikomeje gushinjwa kubangamira uburenganzira bwa muntu (nko kwica abasivile, gukoresha ibitero bidakurikije amategeko), bishobora gutuma ibihano bifatirwa iki gihugu mu gihe cya vuba.
Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje kubona inyungu mu gukomeza guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inkunga, ibihano bishobora kudafatwa cyangwa n’ibyafatwa bikaba bidakomeye.
Hari ibihugu bishobora guha inkunga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bw’ibanga, kugira ngo bikomeze kubona amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa bikenerwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe ibi bihano twavuze muri iyi nkuru byaba byafashwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gukomeza kugorwa no kubona intwaro, ubufasha bw’amahanga mu by’ubukungu, cyangwa ikanagorwa mu gukorana ubucuruzi n’amahanga, ibintu byagabanya ubushobozi bwayo bwo gukomeza urugamba na M23.