Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, yatangaje ko abagereranya Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Rayon Sports nk’abakeba, bibeshya cyane kuko aya makipe yombi ntaho ahuriye mu bikombe afite ku buryo yafatwa ku rwego rumwe gutyo.
Col Karasira yabitangaje nyuma y’umukino APR WFC yatsinzemo Forever WFC ibitego 3-0 ku Cyumweru, ikegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.
Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru niba APR WFC ayobora, yiteguye guhangana na mukeba Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa Gatandatu, Col Richard Karasira yavuze ko abageraranya amakipe yombi [muri rusange] nk’amakeba, bibeshya cyane kuko ntaho ahuriye.
Ati “Kare nigeze gutekereza ubukeba mujya muvuga, nkibaza mbere na mbere aho buturuka. Sinzi icyo binavuga. Bamwe bari ku bikombe 20, abandi bari ku bikombe bitandatu, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa, ntimugakunde kugereranya ibintu bitagereranywa.”
Abanyamakuru bamusobanuriye ko baba bashaka kumvikanisha ikipe ihangana cyane na APR FC, Col Karasira avuga ko niba ari uko bimeze, aho bafite ukuri.
Ati “Ariko niba ari ikipe duhanganye, ni byo. Kuko ni ikipe twubaha ubundi, ifite abafana, ifite abantu bayikunda.”
Abajijwe ku ikipe ya APR FC y’abagore mu cyiciro cya mbere,yavuze ko batazitwara nka Rayon Sports WFC cyangwa AS Kigali. Ati: “Ntabwo twebwe tuzagenda mu mujyo wabo,twirukankana nabo.Twabikora kandi twanabishobora ariko dufite uburyo dushaka kubaka ikipe y’abana ariko tukubaka ikipe ku buryo twagira ireme ridashingiye mu byo kugura abakinnyi cyane. “
Yavuze ko batazajya muri izi kipe zikomeye mu bagore mu Rwanda gushakamo abakinnyi ahubwo bazarema ababo bahereye ku bo bafite gusa yemeje ko ibyo kuzana abanyamahanga bazabitekerezaho.
APR WFC iba i Huye ndetse niho izakomeza kuba nkuko , yari imaze imyaka ibiri mu Cyiciro cya Kabiri. Yasubiye mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2013 aho yanatwaye Igikombe cya Shampiyona mu 2008.