Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeUmutwe wa Twirwaneho wateguje akaga ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na...

Umutwe wa Twirwaneho wateguje akaga ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR bagiye guhura nako

Umutwe wa politiki n’igisirikare wa MRDP Twirwaneho wamaganye ibitero by’inkurikizi byagabwe mu gace ka Rurambo, ku matariki ya 16, 17 na 18 Gicurasi 2025.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Uyu mutwe uvuga ko ibi bitero byagabwe ku baturage b’abasivile b’Abanyamulenge n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi ndetse n’umutwe wa Wazalendo. 

Mu itangazo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwashyize ahabona kuri uyu wa mbere, Twirwaneho ivuga ko ibi bikorwa ari “intambara yateguwe igamije gutsemba abaturage b’abasivile,” kandi ko binyuranyije n’amasezerano ari kuganirwaho i Doha, aho hari ibiganiro bigamije amahoro muBurasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Nk’uko bitangazwa na MRDP Twirwaneho, “Ibi bitero ntibishobora kwihanganirwa. Tugomba gufata ingamba zo kurengera abaturage bacu. Tuzakoresha uburyo bwose bushoboka—bwaba ubw’ubwirinzi cyangwa ubw’ibitero—mu rwego rwo gusohoza inshingano yacu yo kurwanya ihohoterwa.” 

Uyu mutwe kandi wasabye umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bo mu karere kwamagana ibyo bitero no gusaba guhagarika ako kanya ibikorwa byose bigamije kwibasira abaturage b’inzirakarengane. 

Bagize bati: “Kuguma mu mutuzo imbere y’ibi byaha ni ugushyigikira ubudahangarwa bw’ababikoze.”  

Kugeza ubu, nta gisubizo cyihuse cyatanzwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kimwe n’ubw’u Burundi, ku birego bivugwa n’uyu mutwe.  

Icyakora, ibibazo by’umutekano muke mu misozi ya Minembwe no mu nkengero zayo byakomeje kwiyongera mu mezi ashize, bikaba bigaragaza ko amahoro akomeje kuba inzozi ku baturage bo muri ako karere. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe