Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel.Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa ribigaragaza.Â
Iri tangazo rigaragaza ko Colonel GACHERI MUSANGA Justin yazamuwe mu ntera agirwa Général de Brigade, mu gihe Lieutenant-Colonel NSANZE NZAMUYE Jimmy na Lieutenant-Colonel KARANGWA BIHIRE Justin bazamuwe bahabwa ipeti rya Colonel.Â
Hazamuwe mu ntera kandi Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomari Ruben, Kasongo Papy, Mwiseneza Gakwaya Christian na Willy NGOMA bagizwe ba Lieuténant-Colonel bavanwe ku rwego rwa ba Major.Â
Abandi ni Sebuntu Kabagema Réonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kagabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu bagizwe ba Sous-Lieuténant mu gisirikare cya M23.Â