Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeUmutwe wa M23 wageneye ubutumwa amahanga akomeje kurera bajeyi ubutegetsi bwa Congo...

Umutwe wa M23 wageneye ubutumwa amahanga akomeje kurera bajeyi ubutegetsi bwa Congo mu marorerwa bukora

Ubuyobozi bwa M23 ihanganye n’ingabo za FARDC n’abambari bayo, buravuga ko nubwo Isi ikomeje kurebera ibikorwa bigize ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bukorera bamwe mu Banyekongo ahubwo bimwe mu Bihugu bigakomeza kubutega amatwi, uyu mutwe wo udashobora gukomeza kubyihanganira. 

Ni nyuma yuko hakomeje kumvikana ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa, bamwe bakicwa bazizwa ubwoko bwabo. 

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa yagarutse ku bikorwa bibangamira Abanyamulenge, byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, byakozwe n’igisirikare cya FARDC gifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo. 

Bertrand Bisimwa yavuze ko aba bari gukora ibi bikorwa bibangamira Abanyamulenge, ari abahungiye muri Uvira baturutse mu Mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’umutwe wa M23 

Yagize ati “Impamvu y’ibyo bitero bibangamira abaturage bo mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge bikorwa n’ubutegetsi bubita ko ari Abanyarwanda.” 

Yakomeje agira ati “Ubu bwicanyi bwibasira abasivile batanafite intwaro, ntibishobora kwihanganirwa kandi birababaje.” 

Arongera ati “Niba Isi ikomeje kurebera igaceceka kuri ibi bikorwa bigize ibyaha by’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurerwa bajeyi na bimwe mu Bihugu, AFC/M23 yo ntizarebera ubwicanyi buri gukorerwa abasivile b’inzirakarengane, tuzakora inshingano zacu.” 

Ibi byatangajwe mu gihe amakuru aturuka muri Kivu y’Epfo, avuga ko Abapasiteri babiri ari bo; Rutonda Mathias na Kayani Karuciye bo mu muryango w’Abanyamulenge, bishwe n’umutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC. 

Ni ibikorwa kandi byanamaganywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akoresheje ubutumwa bwavuzwe na Me Moise Nyarugabo na we wo mu muryango w’Abanyamulenge wigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma ya Congo ndetse n’Umusenateri. 

Ubu butumwa Amb. Nduhungirehe yanyujije kuri X, bugira buti “Mureke abakora iyi Jenoside, abo bafatanya ndetse n’abakomeje kuyirebera bazibuke iyi tariki. Bazatanga ibisobanuro kuri aya mateka.” 

Mu itangaro rya Guverinoma y’u Rwanda isubiza iya Canada yayifatiye ibihano, yavuze ko bibabaje kubona iki Gihugu cyegeka ku Rwanda ibinyoma, aho kubaza inshingano ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwica abaturage babwo, byumwihariko Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero mu bice batuyemo byo muri Kivu y’Epfo. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights