Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert wari ufungiye muri Afurika y’Epfo yarekuwe.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert wari ufungiye muri Afurika y’Epfo aho yafatiwe ubwo yitsabaga urukiko  ku rubanza yareze Black Leopards ko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko yagerayo agahita afungwa kuri ubu yarekuwe ndetse aragera mu rwanda vuba.

Ivan Minnaert yavuye mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 agiye kumva iby’urubanza rwe aregamo ikipe ya Black Leopards yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje guhinduka agezeyo kuko ahubwo yahise atabwa muri yombi arafungwa.

Bakaba ngo baramufunze bamushinja ubujura ariko ibi byose ngo bikaba byari ibyapanzwe n’iyi kipe ya Black Leopards kugira ngo baburizemo iki kirego.Nkuko bitangazwa na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi yatangaje ko Ivan Minnaert yamaze kurekurwa ndetse ko banavuganye akababwira ko ibibazo afitanye na Black Leopards birara birangiye.

Yagize ati”Twavuganye ubu bamurekuye kandi yatubwiye ko ibibazo biri burare birangiye akaba yaza nijoro cyangwa ejo mu gitondo.”Amakuru yizewe ni uko uyu mugabo biteganyijwe ko agera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ku isaha ya saa 6:10’ za mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018.

Minnaert urega ikipe ya Black Leopards kumwirukana binyuranyije n’amategeko akaba yarayitoje guhera muri Nzeri 2016 nyuma aza kwirukanwa azira umusaruro muke dore ko iyi kipe yari imaze igihe yaribagiwe itsinzi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)