Umutekamitwe wahaga abagore batabyara imiti ibabyimbisha inda, bibeshya ko ari ugutwita yakaniwe urumukwiye. (Amafoto)

Nubwo ntawakwirengagiza uburyo kubura urubyaro bihangayikisha, ariko na none abagerageza gushakisha uburyo babona urubyaro bararye bari menge abatekamitwe n’abatubuzi ntaho batageze no mu rubyaro barahageze bapfa kuba bazi ko hari benshi babaye kubera iki kibazo, gusa iminsi y’igisambo iba ibaze kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri.

Kuri ubu rero Police yo mu gihugu cya Guinea yatangaje ko yakatiye igifungo cy’imyaka 5 umugore wari wrigize umupfumu witwa N’na Fanta Camara wahaga abagore imiti ibabyimbisha inda bakagira ngo baratwite bagategereza ko bazabyara amaso agahera mu kirere.

bamwe mu bagore yatuburiye

Uyu mutekamitwe wigize umutubuzi w’urubyaro, mu buvuzi bwe yari afite imiti yahaga umugore wese wazaga amugana amubwira ko afite ikibazo cyo kubura urubyaro no kutabyara, bidatinze rero nyuma y’iminsi mike umugore wavuye kuri uyu mupfumu agatangira kubyimba inda akibwira ko nyine umuti wa wa muvuzi wakoze ubwo yasamye, nyamara akaztegereza ko yabyara umwana agaheba ahubwo bikamukurizamo uburwayi bikarutwa n’uko yari kwigumira uko yari ameze agahebera urwaje.

N’na Fanta Camara ubwo yavuganaga n”itangazamakuru

N’na Fanta Camara wari umaze kwigarurira abagore benshi bo muri iki gihugu, yafashwe na Police yo muri Guinea mu kwezi kwa mbere amaze guha iyi miti abagore barenga 700 bafite hagati y’imyaka 17 na 45 babuze urubyaro, ariko bose aho kubyara bakaba barwaye  ari nabyo byatumye ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha ngo akurikiranwe none umenya ake kashobotse

Mu miti y’uyu mupfumu w’umutekamitwe yari igizwe n’ibyatsi bitandukanye yavangaga akongeramo imiti yo kwa muganga byatumaga iyo yayihaga umugore, yahitaga atangira kubyimba inda, impundu zigataha mu muryango ngo aratwite kandi ari ingaruka z’iyi miti nuko bakazategereza ivuka rya ya nda ikamera nka za hene ahubwo bwacya kabiri uburwayi bukaba buraje.

Iyi nda ubu nta mwana urimo ni baringa.

Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abagiye bagira kuri uyu muvuzi wa baringa ngo buri mugore wamuganaga ngo amuhe  uyu muti,  yasabwaga kwishyura akayabo k’amadolari mirongo itatu n’atatu ($33)  akaba ari amafaranga asaga ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atanu na mirongo inani n’umunani  n’ibyijana mirongo inani n’icyenda uyashyize mu manyarwanda(28588,89Frw), gusa icyagaragaye ntibaguraga imiti ahubwo baguraga uburwayi

Nubwo uyu mugabo yahawe kiriya gihano, benshi mu bagore yahaye iyi miti ntibacyishimiye dore ko babwiye urukiko ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ukuntu yangije ubuzima bwabo kuri kuri bo akaba yari akwiye  guhanishwa igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)