Umutego mutindi washibukanye umugabo i Kigali  washatse gutwikira umugore we mu nzu aba ari we ushya. (Amafoto)

Mu masaha y’igicuku ashyira urukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018 Umugabo witwa Hakizimana Eugene w’imyaka 31  y’amavuko wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge ho  mu mujyi wa Kigali, yagerageje gutwikira umugore we mu nzu akoresheje lisansi aba ari we ushya.

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018,  ni ukuvuga ko byari byamaze kuba twari twamze kugera uyu munsi kabiri tariki 13 Werurwe, ni bwo rero uyu mugabo usanzwe ari umumotari yatashye mu gicuku asanga ab’iwe baryamye ahita atangira kunyanyagiza lisansi mu nzu ashaka gutwika umugore we.

Umukozi wo muri urwo rugo avuga ko uyu mugabo yahoraga mu makimbirane n’umugore we, iri joro yatashye mu gicuku atangiye kunyanyagiza lisansi mu nzu yose uyu mukozi  na nyirabuja bahita batangira gutabaza irondo rihita rihagera .

Gusa avuga ko bakihagera uyu mugabo yasabye abanyerondo kumureka akajya kwambara ageze mu cyumba aba ariho acanira ikibiriti yari yahishe mu mwenda w’imbere inzu ifatwa n’inkongi na we atangira gushya. Gusa ngo mbere y’uko uyu mugabo asuka lisanze mu nzu yabanje gufata abana be arabasohora bose.

Ku bw’amahirwe babifashijweno n’abaturanyi hari bimwe mu bikoresho byo mu nzu byabashije kuramurwa.

Uyu mukozi yabisobanuye muri aya magambo:  “ Yaje asanga twaryamye anyanyangiza lisansi mu nzu ahita anayimena mu mutwe ariko yari yabanje gusohora abana nibwo twatabaje umugore we ahita atangira kurwana na we kugira ngo adacana umwambi.”

Ubwo yarasaga ikibiriti rero inzu yahise ifatwa ityo irashya n’uyu mugabo umuntu atatiny kuvuga ko yizize atangira guhiramo, gusa ku bw’amahirwe umugore wari wateguwe gutwikirwamo Imana yakinze ukuboko ntiyagira icyo aba. Bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Muhima kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Inzu yahiye irakongoka.

I nzu yo ahanini ikaba yagobotswe na Polisi bayizimya mu maguru mashya itarakongeza izindi ariko yo yahiye bikomeye nubwo ibintu byo mu nzu bo hari ibyabashije gutabarwa, dore ko n’abaturanyi bari bahageje bakaza kupfapfanya. Ng’uwo umutego mutindi ushibukana nyirayo.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma