Urukiko Rukuru rwa Rutana, mu majyepfo y’u Burundi, rwakatiye umusore witwa Gilbert Hatungimana igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guca ikarita y’itora.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka ku musozi wa Kivoga, yatawe muri yombi ku wa 12 Gicurasi 2025, nyuma yo guhagarika umwana wari uvuye ku biro by’itora ajyanye ikarita y’umubyeyi we, akayimwambura akayicamo ibice.
Mu gihe yagezwaga imbere y’urukiko, Hatungimana yemeye icyaha adategwa, ariko ntiyasobanuye impamvu yamuteye gukora icyo gikorwa, ibintu byagize ingaruka ku ifatwa ry’icyemezo cy’urukiko.
Iki gikorwa cyabaye kimaze gukomeretsa imitima ya benshi mu batuye Rutana.
Nubwo hari abashyigikiye igihano yahawe bavuga ko kigamije kurinda ubusugire bw’amatora, hari n’abandi babona ko ubutabera bukwiye no kugendera ku ntego yo guhugura no gutoza, cyane cyane iyo ukekwa atagaragaza umugambi w’ubugizi bwa nabi cyangwa ibindi byihishe inyuma.
Umwe mu baturage bo ku musozi wa Kivoga yagize ati: “Umwana arakosa, ariko ko nta bimenyetso byerekana ko yacurujwe n’imiryango ya politiki cyangwa ko yari afite umugambi mubi, kuki atahawe ubujyanama aho gufungwa?”
Abasesenguzi b’inkiko bavuga ko nubwo amategeko agomba kubahirizwa, ubutabera bwanareba ku buzima n’imibereho y’abaturage, aho ubujyanama, uburezi n’inyigisho biba ngombwa cyane kurusha igihano cyo gufunga konyine, cyane iyo habayeho ibikorwa bidasanzwe bitagaragaramo ubugome cyangwa ubushake bwo gusenya inzego za Leta.