Mu murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 12 na 13, ubwo bari mu ishyamba batashya inkwi ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025.
Uyu musore yahise atoroka, ndetse inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo kumushakisha.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, yavuze ko aya mahano yabereye mu ishyamba rya Gatoto, aho aba bana bari bajyanye gukora imirimo isanzwe yo gushaka inkwi zo gucana.
Ati: “Ni byo koko, turimo gushakisha uwo musore nyuma yo kumenyekana ko yaba yasambanyije abana babiri b’abakobwa. Nyuma y’ibyabaye, aba bana bahise bajya kubibwira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bituma natwe dutangira iperereza.”
Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zishora abantu mu bikorwa bibangamira uburenganzira bw’abandi, cyane cyane abana.
Yibukije ko nta n’umwe uzihanganirwa mu gihe azaba yagaragaweho n’ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano w’abana n’imibereho myiza yabo.
Abana bagizweho ingaruka n’iki gikorwa cy’ubugome bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, mbere yo koherezwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo basuzumwe ndetse bahabwe ubufasha bwose bukenewe, burimo n’ubuvuzi bw’indwara zishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inkunga y’ihumure.
Ubu iperereza rirakomeje, kandi inzego z’ubuyobozi zitangaza ko hari icyizere cy’uko uyu musore azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kurinda uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Itegeko riteganya ko umuntu usambanyije umwana ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20, kandi ishobora kurenga bitewe n’ukuntu icyaha cyakozwe.