Mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, Bernard Ugiyecyera arakomeza urugamba rwo gushaka ubutabera nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 n’amezi atandatu, ariko we ahakana ko ari icyaha kuko ngo basambanye babyumvikanyeho.
Ubushinjacyaha buhamya ko Bernard yasambanyije umwana utarageza imyaka y’ubukure kandi ko nyuma yo kubikora, yamujyanye gukora akazi ko mu rugo i Nyamagabe kugira ngo ibyabaye bitamenyekana.
Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati: “Bernard uregwa kuba yarasambanyije uriya mwana byo ntibikuraho icyaha kuko yari atarageza imyaka y’ubukure.”
Yongeyeho ko se w’umwana yabonye Bernard amusambanyiriza umukobwa mu ishyamba, ndetse ko nyuma y’ibyo umukobwa atagarutse mu rugo.
Nubwo Bernard yemeye ko yasambanye n’uwo mukobwa, ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byonyine bihagije kugira ngo ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, kuko iyo umuntu atari wujuje imyaka y’ubukure, n’iyo yemeye igikorwa kitwa icyaha.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Bernard yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka 20 kikaba imyaka 10 kuko yemeye ko basambanye.
Me Jacques Rudahigwa, umwunganizi wa Bernard, yagaragaje impamvu yumva umukiriya we agomba kugirwa umwere.
“Icyaha ndegwa sinkemera,” ni byo Bernard yavuze mu rukiko, akomeza kwemeza ko basambanye babyumvikanyeho, ndetse ko umukunzi we yari atwite.
Me Rudahigwa yavuze ko Bernard yafunzwe afite imyaka 20, ariko ko umukobwa na we yari amaze kuzuza imyaka y’ubukure.
Yerekanye icyemezo cy’amavuko cy’uwo mukobwa kigaragaza ko yari afite imyaka yenda kuzuza 19, bityo ko atari umwana nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Uyu munyamategeko yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo gifite inenge kuko rwashingiye ku cyemezo cy’akagari cyemeza ko umukobwa yari afite imyaka 16, nyamara hari ibimenyetso byerekana ko yari afite imyaka myinshi kurenza iyo.
Me Rudahigwa ati: “Ubwo busambanyi bwakozwe n’abantu bakuru kandi babyumvikanyeho. Ikindi, hari ADN/DNA yakozwe ku mwana wavutse bigaragara ko Bernard atari we se, ariko icyo gisubizo nticyatangajwe kuko cyari kubashyira mu bibazo,”.
Yavuze kandi ko Bernard atigeze ajyana uwo mukobwa gukorera akazi i Nyamagabe nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Me Rudahigwa ati “Ubwo busambanyi bwakozwe n’abantu babiri bakuze, kandi babyumvikanyeho igihano kivanweho Bernard agirwe umwere kuko banakoresheje agakingirizo n’umukobwa anatwite.”
Bernard amaze imyaka itatu afunzwe, afungiye muri Gereza ya Huye. Avuga ko yakorewe akarengane kandi ko ubucamanza bwirengagije ibimenyetso bikomeye byashoboraga kumugira umwere.
Niba nta gihindutse, urubanza ruzasomwa ku itariki ya 27 Werurwe 2025. Ubu hategerejwe umwanzuro w’urukiko rukuru, niba ruzagabanya igihano cyangwa se rukazagihamya uko cyari gisanzwe.
Me Jacques Rudahigwa ati “Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije umukiriya wanjye icyaha rugendeye ko yemeye ko yaryamanye n’uriya mukobwa, kandi we yemeye igikorwa bakoze ntiyemeye icyaha, kuko anaburana mu rukiko rwisumbuye rwa Huye abantu baramusetse kuko atari yunganiwe mbere yaburanye abwira Urukiko nk’uri kubwira Pasitori cyangwa se uri mu ntebe ya Penetensiya ari kwicuza ibyaha, na we abwira urukiko nk’ubwira Padiri.”