Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomeUbutaberaUmusore ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro yisanze mu mazi abira nyuma...

Umusore ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro yisanze mu mazi abira nyuma yuko asambanyije abakobwa babiri icyarimwe abanje kubashuka.

Mu murenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru y’agahinda y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukekwaho gusambanywa n’umusore ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, nyuma yo kumushukisha ikigage akamusindisha ubwo yari yagiye gutashya inkwi. 

Ibi byabaye ku wa 1 Kamena 2025, mu kagari ka Ruronde, umudugudu wa Nyamibombwe, aho umwana n’undi mugenzi we bari bagiye mu ishyamba gutashya inkwi zo gucana, ubwo bahuraga na Nkundiye (izina ryahinduwe), usanzwe acukura amabuye y’agaciro muri ako gace. 

Nk’uko byemejwe na Niyodusenga Jules, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, uyu musore yahaye aba bana ikigage kibahindura nk’abasinze, abajyana ahantu hitaruye, abereka aho baryama, hanyuma umwe muri bo aza gukanguka asanga ari kumusambanya. 

Ati: “Abana bari bagiye gutashya inkwi ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk’abasinze, abereka aho baryama. Umwe akanguka asanga ari gufatwa ku ngufu.” 

Nyuma y’ibyo byabaye, uwo mwana yahise abivuga, bituma inzego z’umutekano zitabara vuba. Uwo musore yatawe muri yombi ku wa 2 Kamena 2025, mu gitondo, kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, aho iperereza rikomeje. 

Abana bombi bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho, hanakurikiranywe ingaruka zose zaba zarakomotse kuri ubwo bugizi bwa nabi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje asaba ababyeyi n’abarera abana kuba maso no kubigisha uburyo bwo kwirinda ibishuko, cyane cyane abakobwa b’abangavu. 

Ati: “Twibutsa ababyeyi kuba hafi y’abana babo, bakabaganiriza, bakabigisha kumenya ibyago no kwirinda ababashuka. Ni inshingano yacu twese kurinda umwana icyamuhungabanya cyose.” 

Iki kibazo kibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibyaha bifitanye isano no gusambanya abana, bikaba bisaba ubufatanye bwa buri wese, ababyeyi, abayobozi, abarezi n’abaturage, kugira ngo abana barindwe ihohoterwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe