Umusore ukomoka muri Comite ya Rayon Sport biravugwa ko ariwe wateye inda Umwari w’igikundiro Gisele uzwi cyane kuri Instagram

Tumukunde Gisele wiyise Gisele NB1 uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, atwite Inda yatewe n’umusore uri mu bagize Comite ya Rayon Sport bamaze igihe bakundana.

Gisele n’umwari w’umunyagikundiro, wamaze gufata bugwate imitima y’abatabarika ku rukuta rwa Instagram, ndetse yagiye anagaragara mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Kuri ubu, Tumukunde Gisele atwite inda yatewe n’umusore witwa Zouma Matic Emmy ari mu bagize Comite y’ikipe ya Rayon Sport, ari nayo uyu mukobwa afana.Gisele na Matic bamaze igihe kitari gito bakundana, ku mbuga nkoranyambaga zabo ntibajya basiba gushimangira iby’urukundo rwabo, kuko usanga umwe yashyize hanze ifoto yundi maze akamuvuga ibigwi bidasanzwe.

Amakuru aturuka mu nshuti ya hafi y’aba bombi arashimangira ko Gisele kuri ubu atwite inda yatewe na Matic, ndetse ngo basigaye banabana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.Iyi nshuti yabo yirinze gutangazwa amazina yahamirije umunyamakuru wa Touchrwanda ko Gisele atwite inda ya Matic, ndetse mu minsi iri imbere bashobora kumukorera ibirori bya Baby Shower.

Touchrwanda dukesha iyi nkuru ngo  yagerageje kuvugana na Gisele kugira ngo agire icyo abivugaho gusa ngo ntibyadukunze, arko  turimo kubashakira amafoto  menshi ya Gisele yo muri iyi minsi.

.
.
.
.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma