Saturday, June 7, 2025
Saturday, June 7, 2025
spot_img
HomePolitikeUmusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu yinjiye muri resitora yo mu...

Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu yinjiye muri resitora yo mu mujyi yica arashe abantu batatu

Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024. 

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine Karisimbi, agatangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya. 

Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma. 

Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa. 

Hari andi makuru avuga ko aba bantu bishwe bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki. 

Ubu bwicanyi ngo bwakozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe