Umusirikare wa Uganda, L / Cpl Sserunkuma Denis, ukorera ku Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Kaweweta, yarashe umugore we, Kebirungi Kella Adyeeri aramwica. Ibi byabaye ku wa Mbere, itariki ya 3 Werurwe 2025, bibera kuri iri shuri riherereye Nakaseke.
Amakuru abanza yerekana ko ukekwaho icyaha yari yarashakanye na nyakwigendera kandi babana, kandi kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere, bari bari gutongana mu rugo rwabo kubera ko nyakwigendera yari yanze gutegura amafunguro.
Ikindi kivugwa ni uko bigeze mu masaha ya saa cyenda, nyakwigendera yasohotse mu nzu yabo yiruka mu gihe ukekwaho icyaha yari amukurikiranye afite imbunda ya SMG maze arasa nyakwigendera ku mutwe, ahita apfa.
Ako kanya nkuko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, ngo uyu musirikare yahise ahindukiza imbunda arayitunga ngo yiyahure; ku bw’amahirwe yirasa ku kananwa ntiyapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu karere, Sam Twineamazima yemeje ibyabaye.
Abapolisi bakiriye amakuru yatanzwe n’umunyamakuru, bahise bagera ahabereye ibi; bandika icyaha cy’ubwicanyi binyuze mu kurasa no gushaka kwiyahura, kandi humvwa abatangabuhamya bari bahari.
Ukekwaho icyaha yajyanwe ku kigo nderabuzima cya gisirikare cya Kaweweta IV kugira ngo avurwe, umurambo w’umugore we ujyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo ukorerwe ibizamini.