Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiri mu iperereza rikomeye ry’ubugambanyi n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu rirakomeje mu bushobozi bwa gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare, Lieutenant Colonel Nkulu Kilenge Delphin, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gushinjwa kunyereza amafaranga yagenewe ibikorwa bya Brigade ya 11 ikorera muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya mafaranga, nk’uko byatangajwe na Colonel Mahamba Bams Joseph, uyobora iyo Brigade, yari yaragenewe ibikorwa byihariye by’abasirikare muri Ukuboza 2024.
Lt Col Nkulu ngo yayakiriye, ariko ntiyigeze asobanura uburyo yakoreshejwe, ndetse birakekwa ko yayatorokanye. Ibyo byatumye afatwa nk’ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta, by’umwihariko mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubushobozi bucye mu gisirikare.
Mu itangazo rye, Colonel Mahamba yagaragaje ko hakenewe uruhare rugaragara rw’inzego z’iperereza za gisirikare mu gushakisha no guta muri yombi Lt Col Nkulu, kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati: “Mukoresheje iperereza ryanyu mu gushakisha Lt Col Nkulu Kilenge Delphin, wanyereje amafaranga y’ibikorwa byihariye. Naboneke, azafatwe, yoherezwe ku biro bishinzwe ubugenzacyaha biri hafi.”
Iki gikorwa cy’uburiganya gishobora kuba ari igice kimwe cy’urusobe rw’imikorere mibi imaze igihe ivugwa mu gisirikare cya RDC.
Imyitwarire idahwitse y’abasirikare – kuva ku basirikare bato kugeza ku bayobozi bakuru – ishyirwa mu majwi nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zituma FARDC idashobora guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano byugarije igihugu, cyane cyane intambara na AFC/M23.
Kuba umuyobozi wo ku rwego rwa Lieutenant Colonel ashobora gutorokana amafaranga agenewe abasirikare bari ku rugamba, bitanga ishusho ikomeye y’ubusumbane n’ikibazo cy’ubutabera mu rwego rwa gisirikare.
Ibi binagaragaza uburyo abasirikare bo hasi bashobora kwicwa n’inzara n’akaga mu gihe abayobozi babo bihugiraho, bigatuma igisirikare cyose kibura icyizere mu baturage no mu basirikare ubwabo.
Imyitwarire nk’iyo irushaho kudindiza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, nk’uko bigaragara mu byemezo bigaragara byo gutsindwa umusubizo n’ihuriro rya AFC/M23 mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko gutsindwa kw’ingabo za FARDC kenshi guterwa n’ubuyobozi bwuzuyemo ruswa, ubuswa n’umurengera w’inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Kugira ngo igisirikare cya RDC gisubirane icyizere n’ubushobozi, hakenewe impinduka zifatika mu buyobozi. Abasirikare bashinjwa kunyereza umutungo cyangwa gukorera mu kwikunda bakwiye kugaragazwa, bagakurikiranwa mu mucyo, kandi ntibakingirwe ikibaba.
Iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Brigade ya 11 n’ifatwa rya Lt Col Nkulu Kilenge Delphin rizaba isuzuma rikomeye ku bushake bwa FARDC bwo kwivugurura no guca ruswa iherekejwe n’imyitwarire mibi yamunze ubusugire bw’igihugu imyaka myinshi.