Umushumba wa Diyoseze  ya Cyangugu Mgr Yohani Damaseni Bimenyimana yitabye Imana.

Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani  Damaseni BIMENYIMANA yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018. Inkuru y’urupfu rwe ikaba imenyekanye mu masaha ashize yo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani BIMENYIMANA akaba yaguye mu bitaro by’ i  Nairobi muri Kenya aho yari amaze ukwezi avurizwa gusa akaba  yari amaze iminsi ari muri Koma. Uyu Mushumba akaba , yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yari amaranye igihe.

Musenyeri Yohani  Damaseni BIMENYIMANA watabarutse.

Nyakwigendera Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana watabarutse yavutse kuwa 22 Kamena 1953  muri paruwasi  ya Shangi muri Diyoseze ya Cyangugu ari naho yayoboraga nk’umwepiskopi . Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu ku tariki ya 6 Kamena 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo, hanyuma agirwa  Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu afite imyaka 44 ku tariki ya 01 Mutarama 1997, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 16 Werurwe 1997. Akaba yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko.

Musenyeri Yohani  Damaseni BIMENYIMANA Imana imuhe iruhuko ridashira.

Tubibutse kandi ko uyu musenyeri  yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti ndetse akaba yari amaze imyaka 20 n’amezi icyenda ari Umwepisikopi wa Diyoseze ya Cyangugu. Intego ye ikaba yari “In Humilitate Et Caritate” bishatse kuvuga ngo “ Mu bwiyoroshye no mu rukundo.” Imana niyakire intore yayo maze Imuhe iruhuko ridashira, imuhumurize iteka aruhurkire mu mahoro..

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma