Umugabo wo muri Amerika wari umaze kurambirwa kuba wenyine yatangaje ko buri cyumweru yishyura asanga ibuhumbi 500 RWF kugira ngo arebe ko yabona umukunzi.Uyu mugabo ashyirwa ku cyapa mu Mujyi rwagati.
Gilberti w’imyaka 70 yishyura icyapa cyo ku muhanda buri cyumweru agatanga angana n $400, kugira ngo arebeko yabona umukunzi bakorana ubukwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kuri iki cyapa haba hariho amagambo agira ati:” Lonely Man can Relocate Sweatwater”.
Aya magambo akurikirwa n’agira ati: ”Ndi gushaka umugore witeguye gukora ubukwe, akaba akunda umuziki wa Karaoke”.
Yatangaje ko abantu benshi yahuye nabo, hafi ya bose baba bagamije ku murya amafaranga cyakora agaragaza ko afite icyizere cyo kubona uwanyawe [Miss Right], mu gihe kitari icya kera.Yatangaje ko akeneye utazamugora kandi ko ahariho hose muri America yahatura kubw’uwo mugore yaba abonye.
Avuga ko ubwo aheruka kwiyamamaza avuga ko ashaka umukunzi, yagaragaje ko yakiriye ubutumwa burenga 400 n’abantu bamuhamagara ariko agasanga hafi ya bose ari inshuti ze zisanzwe.Yavuze ko benshi batekereza ko ari umukire bakaba bashaka ko abishyurira ibyo bakenera.
Ati: “Hari ababa bagira ngo ndi umukire bigatuma bifuza ko arinjye wakwishyura ibyo barya”.
Ati:”Ndashaka guhura n’umuntu wa nyawe kuri njye ariko ntabwo yari yampamagara.Ni mpura n’uwanyawe , ndashaka kuzamureba mu maso nkabona uko ansubiza.Nabona ubyibushye cyangwa unanutse nta kibazo apfa kuba afite ubwenge”.
Nk’uko NYP babitangaza , uyu musaza arashaka umugore w’umwizerwa , utabeshya ngo anibeshyere mbese ndashaka uzamfasha kuba njye”.Yatangaje ko afite amafaranga ahabwa nyuma yo kujya muzabukuru, ndetse ngo yabaye wenyine kuva muri 2015.
Kuri we ngo kwimuka ajya kureba umukunzi nta kibazo rwose na cyane ko yavuze ko akunda i Burayi cyane kurenza ahandi.