Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kubera i Kigali kuwa mbere, Perezida Kagame yavuze ko atari kumarana amasaha, we na Perezida wa Afurika y’Epfo Cylire Ramafoza , ngo bareke kuganira ku makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndumva twaragize ikiganiro cyiza, twumvise neza uko ibintu byifashe, kandi birashoboka ko haba n’inzira nziza twafatanya mu gukemura ikibazo. Naranyuzwe.”
Mbere yo kuva mu Rwanda, Perezida Ramaphosa yabwiye abanyamakuru ko ahavanye “imbaraga n’ubushake bushya” bwo gushaka “igisubizo cya politike” kuri iyi ntambara.
Abakurikiranira hafi ibya politike yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basanga igihe kigeze ngo M23 na Guverinoma ya Felix Tshisekedi bajye ku meza y’ibiganiro.
Aha rero niho abasesenguzi basanga ingabo z’umuryango wa SADC zishobora guhita zisubira mu bihugu byazo.