Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeUncategorizedUmuryango wa GAERG wakanguriye abana kwita ku buzima bwo mu mutwe

Umuryango wa GAERG wakanguriye abana kwita ku buzima bwo mu mutwe

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watanze ibiganiro mu bigo by’amashuri arimo n’abanza, mu gukumira ko abana bakura badafite amakuru ahagije ku kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 03 Gicurasi 2023, kibera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyaburoro mu Kagali ka Muremure, no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shango rwo mu Kagali ka Shango byose byo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Ubu bukangurambaga bwakozwe binyuze mu mushinga uzamara imyaka itatu witwa ‘Baho Neza Twite ku Buzima bwo mu Mutwe’ GAERG ifatanyamo na Imbuto Foundation.

Buri gukorwa no mu bigo by’amashuri birimo abanza ndetse n’ayisumbuye, mu gusobanurira abakiri bato ibyahungabanya ubuzima bwo mu mutwe birimo n’amakimbirane yo mu miryango, bagahabwa amakuru ku bimenyetso biranga umuntu ufite ubuzima bwo mu mutwe butameze neza ndetse n’aho yasaba ubufasha hakiri kare.

Umuyobozi w’Umushinga Baho Neza, Mugwaneza Odree, avuga ko bahaye ibiganiro abana kuko bizeye ko banagira uruhare mu guhindura ababyeyi babana mu makimbirane, dore ko ari ku isonga mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe no mu bana.

Ati ‘‘Iyo tugiye mu bigo by’amashuri tugatambutsa ubwo butumwa cyane ko abana aba ari abantu baba bafata ikintu cyose babwiwe, aragenda akagera mu rugo akaba ashobora kubivuga akaba adufashije kumenyekanisha amakuru y’ubuzima bwo mu mutwe’’.

Mugwaneza kandi yavuze ko ubu bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo guhindura abagifite imyumvire yo guha akato ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko biri mu bituma abantu bagira ipfunwe ryo gusaba ubufasha batinya ko ibibazo bafite bimenyekanye bahabwa akato.

Mu byo aba bana basobanuriwe harimo ko iyo umuryango babamo ubana mu makimbirane, bibagiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije kabatera gutangira kudakurikira neza amasomo mu ishuri bikaba byabaviramo gutsindwa, gutangira kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kuva mu ishuri.

Bahawe ibi biganiro mu rwego rwo kwirinda ko banyura muri ibyo bihe badafite amakuru, ndetse bakangurirwa ko uwabigeramo yareka guheranwa na byo ahubwo akabibwira abarimo umwarimu we bakamufasha.

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shango, bavuze ko ubu bukangurambaga ari ingenzi kuri bo kandi bubatinyuye gutanga amakuru ku buzima bwo mu mutwe igihe byaba ngombwa.

Rwibutso Micheline wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ati ‘‘Hari nk’ukuntu abana bicara mu ishuri, umwana ukajya kubona ukabona arigunze ararize nta kintu kimurijije nta n’umuntu avuganye na we. Nimubona kuko namaze kubisobanukirwa, nzagenda mwegere muganirize’’.

Nzabonitegeka Alexandre na we wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ati ‘‘Ikintu nungutse hano rero muri ibi biganiro, ni ukumenya ukuntu wafasha abantu bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, kuko usanga hari igihe baba bafite ibibazo biterwa n’imiryango’’.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyaburoro rwigamo abana b’inshuke n’abo mu mashuri abanza, Maniraho Emmanuel, avuga ko ubu bukangurambaga ari ingenzi kuba bwanageze mu mashuri abanza kuko abana bayigamo baba batangiye kumenya ubwenge bakabona ibibera mu miryango bakomokamo.

Ati ‘‘Ni igikorwa cyiza kandi ni igikorwa cy’ingenzi, kuko abana bacu baba ari benshi, baturuka mu miryango itandukandukanye kandi ibana mu buryo butandukanye, iba ifite ibibazo bitandukanye. Niyo mpamvu abana baba bagomba kuganirizwa kuko hari ababa bafite ibibazo by’ihungabana bituruka mu miryango’’.

Iki kigo cy’amashuri Maniraho abereye umuyobozi, cyigamo abana basaga 900 mu mashuri abanza, hakiyongeraho n’abandi basaga 100 bo mu Mashuri y’Inshuke.

Ubu bukangurambaga bukozwe nyuma y’uko ubushakasatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2018, mubyo bwagaragaje harimo n’uko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Hari ibyakomotse ku ruhererekane rw’ihungabana ryaturutse ku babyeyi bafite ibikomere n’ihungabana batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibituruka ku makimbirane abera mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye.

Binyuze mu mushinga ‘Baho Neza Twite ku Buzima bwo mu Mutwe’, GAERG yakoze ibikorwa bitandukanye birimo no gushinga amatsinda yita ku buzima bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri 8 biri mu turere tugize Umujyi wa Kigali n’aka Bugesera aho uyu mushinga ukorera.

Ni mu rwego rwo kurwanya ndetse no gukumira ibibazo byose byahungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu baturarwanda muri rusange, n’ugize ikibazo akamenya aho abariza amakuru agahabwa ubufasha.

Ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ashobora kujya ku kigonderabuzima kimwegereye agahabwa ubufasha, cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa ari wo 1024.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights